Mu mashuri yisumbuye Ama G yize mu ishami ry’amashanyarazi mu mashuri yisumbuye. Yifuza ko namara kwegeranya ubushobozi busabwa azerekeza muri Angola kuharangiriza amasomo ya kaminuza.
Ati « Ubushobozi nibuboneka ndifuza gukomeza Kaminuza […] Ntako byaba bisa ndamutse mbonye ubushobozi bwo gukomeza ishuri kuko ndabyifuza cyane. Ndashaka kurangiza Kaminuza nkajya mvuga nti ‘ayo mashuri mudusaba twarayarangije’. »
Muri Kaminuza, Ama G arifuza kwiga ibijyanye n’ubukanishi, umwuga yakundishijwe n’umubyeyi we kuva akibyiruka.
Ati « Nifuza kwiga ubukanishi, ni ibintu nakunze nkiri muto. Mbikora ntarabyigishijwe mu ishuri urumva rero ko ntako bisa ndamutse mbyize mu ishuri. »
Nubwo atarafata umwanzuro wa burundu w’igihe azatangirira ishuri, Ama-G avuga ko yamaze kurambagiza ishuri ryigisha ubukanishi muri Angola. Namara kwisuganya no kwegeranya ibisabwa, azahita ajya kwiga.
Ati « Hari kaminuza nabonye yo mu gihugu cya Angola, sindi kwibuka izina neza muri uyu mwanya […] Nabonye bigisha neza, iyo urangijemo baguha akazi. Niho nteganya kujya kwiga nibigenda neza. »

Agira inama abahanzi bagenzi be gukora igishoboka bagashaka indi mirimo bakora ibangikanye n’umuziki ndetse abafite ubushobozi abasaba gukomeza ishuri.
Ati « Umuziki ni nk’akamarimari , umuziki ugera igihe ugashira, duhange indi mirimo, twige, dushake indi mirimo tubangikanya n’umuziki. N’abahanzi bakomeye ku Isi abenshi baba barize, barangije za Kaminuza. »

Mu mpera z’iki cyumweru, azafata amashusho y’indirimbo yise ‘Ziada’ yahuriyemo n’abahanzi Urban Boyz na Bruce Melody.
TANGA IGITEKEREZO