00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ama-G agiye gusigurira ab’i Huye icyahejeje benewabo i Kigali

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 20 Gashyantare 2015 saa 01:51
Yasuwe :

Hakizimana Amani benshi bazi mu muziki nka Amag The Black agiye kumurika album ye ya kabiri yise ‘Nyabarongo’ mu gitaramo azakorera i Huye mu rwego rwo gusobanurira abatuye muri aka gace icyatumye bamwe muri benewabo bagera mu Mujyi wa Kigali bagaherayo.

Ama-G The Black yabwiye IGIHE ko hari abantu bava iwabo mu byaro bagera i Kigali ntibifuze gusubirayo akaba agiye gusobanurira abo basize icyababujije kwambuka Nyabarongo ngo basubire ku ivuko.

Yagize ati “Ngiye gusobanurira ab’i Huye icyahejeje abaturanyi n’abavandimwe babo i Kigali kuko rwose i Kigali ni heza, niamata n’ubuki”.

Ama G uvuga ko yavukiye i Kigali , ngo azi abantu benshi bambuka ikiraro cya Nyabarongo ntibifuze kuzongera kucyambuka ukundi ngo basubire iwabo mu byaro ku bwo kuryoherwa n’ubuzima bwa Kigali.

Uretse iby’iteme rya Nyabarongo, AmaG The Black yavuze ko ku itariki ya 27 Gashyantare 2015 azaba ameze nk’umugeni kuko azamanuka mu Majyepfo agaragiwe.

Ati, “Abazitabira igitaramo cyanjye bazishima, kuri uwo munsi nzaba meze nk’umugeni kuko abahanzi bazamperekeza bazaba bameze nk’abanyambariye bizaba ari udushya gusa”.

AmaG yaboneyeho kurarikira abakunzi be kuzitabira ku bwinshi kugira ngo hatazagira ucikanwa n’ibyiza ari kubategurira.

Album Nyabarongo ya Amag The Black biteganyijwe ko azayishyira hanze ku wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2015 muri Grand Auditorium ya Kaminuza mu Mujyi wa Huye.

Twitter: @kalindabrendah


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .