Tariki ya 8 Kanama 2014 Alpha Rwirangira yakoreye igitaramo muri Serena Hotel cyitabirwa n’abantu bake cyane dore ko aho cyabereye hasaga n’ahambaye ubusa.
Iki gitaramo Alpha yise Umugoroba w’Abanyacyubahiro yari afatanyije n’abahanzi barimo TBB, Jody Phibi, Peace Jolis, M1, Jules Sentore na Hope uheruka kwegukana irushanwa rya Tusker Project Fame ya 5.

Nubwo yabonye abantu bake bari baje kwifatanya na we muri iki gitaramo, Alpha yaririmbye mu buryo bwa live nk’uko yari yabiteguye ndetse akaba ataciwe intege n’ubuke bw’abaje. Abitabiriye iki gitaramo babarirwa hagati y’100-150.


Iki gitaramo cyari kiyobowe na MC Kate Gustave cyatangiye mu ma saa moya z’umugoroba kirangira ahagana saa sita z’ijoro. Ni cyo gitaramo uyu muhanzi akoze mu rwego rwo gusezera ku bafana be mbere yo gusubira ku ishuri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Si igitaramo cya Alpha Rwirangira gusa cyabuze abafana dore ko icya Bye Bye Vacance nacyo cyaraye kibereye Car Wash cyitabiriwe n’abantu batarenze 100 nyamara cyari cyatumiwemo abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda barimo Jay Polly, King James, Dream Boyz, Bruce Melody, Paccy, Ssgt Robert n’abandi.





Amafoto: K.John
TANGA IGITEKEREZO