00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha Rwirangira yaje mu kiruhuko cy’amezi atatu i Kigali

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 4 May 2014 saa 03:53
Yasuwe :

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Gicurasi 2014 nibwo Alpha Rwirangira yasesekaye mu mujyi wa Kigali aturutse muri Amerika akaba aje mu kiruhuko cy’amezi atatu . Uyu muhanzi waherukaga kuza mu Rwanda ku itariki ya 11 Ukuboza 2013 ubwo yari aje gukora ibikorwa by’urukundo mu Rwanda no kwifatanya n’abana kwishimira iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunane, akigera i Kanombe, yadutangarije ko impamvu nyamukuru imuzanye mu Rwanda ari ukuruhuka no kwigaragaza mu muziki by’umwihariko . (…)

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Gicurasi 2014 nibwo Alpha Rwirangira yasesekaye mu mujyi wa Kigali aturutse muri Amerika akaba aje mu kiruhuko cy’amezi atatu .

Uyu muhanzi waherukaga kuza mu Rwanda ku itariki ya 11 Ukuboza 2013 ubwo yari aje gukora ibikorwa by’urukundo mu Rwanda no kwifatanya n’abana kwishimira iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunane, akigera i Kanombe, yadutangarije ko impamvu nyamukuru imuzanye mu Rwanda ari ukuruhuka no kwigaragaza mu muziki by’umwihariko .

Alpha Rwirangira wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame ryabaye ku nshuro ya gatatu, muri aya mezi atatu agiye kumara mu Rwanda ngo arateganya gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye muri Uganda , Kenya na Tanzania ari nako akoresha ingufu ze zose mu kumenyekanisha umuziki we muri ibi bihugu .

Akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali, Apha yakiriwe n’ababyeyi be, umukunzi we Uwingabire Esther, Producer David ukorera muri Future Records, Peace, abanyamakuru n’inshuti z’uyu muhanzi zitandukanye .

Ubwo aherutse kuza mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2013, Alpha yasuye abana bari barwariye muri CHUK , akaba yaradutangarije ko yatekereje gufata akanya ko gusura aba bana mu bitaro nyuma yo gusanga byabashimisha ndetse nabo bakabona ko bafite abantu hanze babatekerezaho.

Mu bikorwa byose by’urukundo uyu musore yakoze umwaka ushize ubwo yazaga mu Rwanda, yabaga aherekejwe n’uyu mukunzi we Uwingabire Esther .

Nubwo mu minsi yashize byavugwaga ko Alpha na Esther baba bitegura kurushinga, uyu muhanzi yadutangarije ko muri gahunda zimugaruye i Kigali gukora ubukwe ntabirimo ahubwo icyo ashyize imbere no umuryango we no kwita ku muziki mu buryo bukomeye .

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .