00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bahujwe no gukunda Ally Soudi bashinga itsinda ry’ubufatanye no kurwanya ingeso mbi

Yanditswe na

Patrick Kanyamibwa

Kuya 12 June 2012 saa 09:10
Yasuwe :

Ku itangiriro abanyeshuri bagera kuri 30 biga mu ishuri ryisumbuye rya APACE ku Kabusunzu mu murenge wa Kimisagara, nyuma yo gusanga bahujwe no gukunda cyane umunyamakuru w’imyidagaduro Ally Soudy, bashinze itsinda ribahuza bararimwitirira bagamije gushishikariza ubufatanye hagati y’abanyeshuri ndetse no kurwanya ingeso mbi hagati yabo.
Aba banyeshuri biganjemo abo mu mwaka wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu, bose bavuga ko bakunda kumva cyane ibiganiro bya muzika n’imyidagaduro, ariko (…)

Ku itangiriro abanyeshuri bagera kuri 30 biga mu ishuri ryisumbuye rya APACE ku Kabusunzu mu murenge wa Kimisagara, nyuma yo gusanga bahujwe no gukunda cyane umunyamakuru w’imyidagaduro Ally Soudy, bashinze itsinda ribahuza bararimwitirira bagamije gushishikariza ubufatanye hagati y’abanyeshuri ndetse no kurwanya ingeso mbi hagati yabo.

Aba banyeshuri biganjemo abo mu mwaka wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu, bose bavuga ko bakunda kumva cyane ibiganiro bya muzika n’imyidagaduro, ariko by’umwihariko bagakunda cyane uriya munyamakuru Ally Soudy wa Radio Isango Star.

Nyuma yo kuganira bakungurana ibitekerezo, Ally Soudy n’aba bana bemeje ko nk’urubyiruko ishyirahamwe ryabo ryihaye intego yo guharanira gutera imbere mu byo bakora no kugira intego yo gufashanya kurangiza neza inshingano yabo ya mbere y’amasomo. Muri iyi nama banasanze ari byiza ari byiza ko bahindura izina bakaryita « Good Act Promoters » aho kuryitirira ALLY Soudy.

Kuwa gatanu tariki ya 08 Kamena 2012 nibwo i Masaka muri St Emmanuel habaye igitaramo cyari cyateguwe n’iri shyirahamwe ryatangiye ari iryo kurengera ibidukikije nyuma riza guhinduka « Good Act Promotors » cyikaba cyari cyitabiriwe n’abahanzi nka Amag The Black, Bruce Melody n’abandi bakizamuka batandukanye.

Umuyobozi wa « Good Act Promotors » muri iri shuri yavuze ko biyemeje kuba urugero rwiza kuri bagenzi babo, ndetse ko ubu bashyize imbere umushinga w’uko mu myaka byibura itatu iri imbere bazaba bamaze gushobora kubakira bamwe mu batishoboye baturiye ikigo bigaho.

Kuwa gatandatu tariki ya 09 Kamena kuri APACE nibwo bakoze igikorwa cyo gushyira ku mugaragaro no kumurika ishyirahamwe « Good Act Promoters », dore ko abanyeshuri bo muri APACE ari nabo batangije iyi club social bwa mbere, ibi bikaba byarabaye mu gitaramo gikomeye cyitabiriwe n’abahanzi bazwi mu Rwanda nka Kamishi, Lil g , Paccy, Amag The Black, Christopher, Mico, Jody, Tete Roca, TNP , Naason, Fireman n’abandi batandukanye.

Nyuma y’ibi bikorwa byose bifitanye isano na Ally Soudy, twaramwegereye agira icyo atangaza agira ati: “Imana niyo ishobora byose, kandi niyo itanga imbaraga mu bantu kugira ngo icyiza gishobore gutsinda ikibi, reka Imana izafashe bano bana babere urugero bagenzi babo, yaba mu mico no myifatire byose birangajwe n’umutima ufasha no kuba hafi bagenzi babo batishoboye”

Gahunda itahiwe kuri « Good Act Promoters » ni ugushinga amatsinda mu bigo by’amashuri yisumbuye atandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .