Allioni yabwiye IGIHE ko ubusanzwe akunda umusore ugaragara neza ariko hejuru ya byose hari ibyo akurikiza kandi yibandaho cyane.
Ati “Umusore w’umukozi utari umunebwe, wubaha Imana n’abantu,usabana, wubaha akazi ka muzika nkora kandi unkunda by’ukuri uwo rwose mubonye ntakabuza namukunda n’umutima wanjye wose”.
Tumubajije niba yifuza umusore w’umunyarwanda n’igitwenge Allioni yagize ati, “Urukundo ntabwo rurobanura, njye uwujuje biriya bitanu navuze haruguru ntabwo uruhu ari rwo rwambuza kugukunda”.
Uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko yavuze ko nubwo ibyo bitanu aribyo agenderaho kugira ngo akunde umusore, ubu asanga nta mwanya wo gukundana afite kuko agifite byinshi bimuzitiye.
Yagize ati, “Nibwo ngitangira ishuri umwanya wanjye mwinshi ukoreshwa mu masomo na muzika ku buryo ibyo gukundana mbigiyemo ubu hari byinshi bitakorwa.”
Kuri ubu Allioni ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Mount Kenya aho yiga mu mwaka wa mbere mu ishami rya Pharmacie.

Nyuma yo gusohora amashusho ya ‘Pole Pole’ yegukanye n’igihembo mu kwezi kwa Nzeri , aritegura gushyira hanze indirimbo ‘Ndi Uwawe’ yakozwe na Pastor P ndetse nyuma yayo arateganya n’ibindi bikorwa azahuriramo n’abafana be basoza umwaka.
TANGA IGITEKEREZO