Nyuma y’iminsi mike apfushije umwana we, Ineza Perla, Aline Gahongayire ntiyaheranwe n’agahinda ndetse ngo yizeye ko urukundo rwa Yesu ruzamwomora ububabare yatewe no kubura imfura ye.
Aline gahongayire na Gahima Gabriel bapfushije imfura yabo ku itariki ya 06 Nzeri 2014. Uyu mwana yapfuye akimara kuvukira mu bitaro bya La Croix de Sud(ahazwi nko kwa Nyirinkwaya).
Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Aline Gahongayire yanditse agaragaza ko nubwo yabuze umukobwa we ndetse bikamutera intimba ikomeye, ntibyamuciye intege kandi ahamya ko Imana ikomeza kuba Imana no mu bihe by’inzitane.

Gahongayire ati “Imana ni nziza ibihe byose. Nshimiye mwe mwese mwababaranye naNjye na Gahima ubwo twaburaga umukobwa wacu w’imfura. Abatwandikiye, abaduhamagaye, abadusengeye ni ukuri Imana idakoza isoni ibahe imigisha”
Akomeza agira ati “Gusa no mubihe bigoye Imana ikomeza kwitwa Imana kandi urukundo rwa Yesu ruromora. Mu byatubayeho tuyihaye icyubahiro. Gahima Aline.”
TANGA IGITEKEREZO