Gahongayire yakunzwe mu ndirimbo zirimo “Hari impamvu” , “Yelele”, “Wandemye”, “Ninjiye ahera” n’izindi nyinshi. Yatoranyijwe mu bahanzi bakora umuziki uhimbaza Imana bazitabira giterane gikomeye cya Rwanda Christian Convention kizaba kuva kuwa 6-8 Kanama 2016.
Yabwiye IGIHE ko iki giterane agiye kwitabira azakoreramo umurimo w’Imana no kubwiriza ubutumwa bwiza yifashishije umuziki, nyuma yacyo azataramira mu yindi mijyi bityo akaba ataramenya igihe nyacyo azagarukira mu Rwanda.
Ati “Icya mbere navuga ni uko ngiye kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuhakorera ubutumwa bwiza, ngiye kwigisha ibyiza Imana ikorera abantu nk’akazi nsanzwe nkora.”
Yongeyeho ati “Iki gitaramo nikirangira hari ibindi byinshi mfite nzitabira mu mijyi itandukanye, ntabwo ndasinya contract ku buryo ntahita mvuga aho nzaririmbira hose. Nimara gusinya nibwo nzamenya gahunda yuzuye n’igihe nzagarukira.”
Azafatanya n’abahanzi barimo Uwimana Aime na Gaby Kamanzi [baturutse mu Rwanda] , Adrien Misigaro uba muri USA, Richard Nick Ngendahayo n’abandi bahanzi bakunzwe mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Yavuze ko azava muri Amerika akoze amashusho ya zimwe mu ndirimbo zigize album nshya atarashyira hanze. Ati “Ntabwo nzakora ibitaramo gusa, nibishoboka nk’uko nabiteguye nzavayo nkoze amashusho y’indirimbo nshya, mfite indirimbo ntarasohora zirimo iza kera n’inshyashya zo kuri album.”
Igiterane Rwandan Christian Convention gitegurwa n’abapasiteri ndetse n’abakozi b’Imana mu byiciro binyuranye bagahuriza hamwe Abanyarwanda baba mu mahanga bigishwa ubumwe n’ubwiyunge bakabifashwamo na Ambasade y’u Rwanda muri USA.
Ni ku nshuro ya kabiri iki giterane kibaye, umwaka ushize cyabereye mu Mujyi wa Chicago mu gihe icy’uyu mwaka kizabera mu Mujyi wa Dallas muri Texas.

TANGA IGITEKEREZO