Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Aline Gahingayire yari yagiye kubyarira mu bitaro bya La Croix du Sud, umwana w’umukobwa bari bibarutse akitaba Imana akimara kuvuka.

Hari hashize iminsi bategereje uyu mwana.

Gahongayire yari atwite umwana w'umukobwa.
Inshuti n’abavandimwe bakomeje koherereza Aline Gahongayire n’umugabo we Gahima Gab ubutumwa bwo kwihangana muri ibi bihe bitaboroheye.
Gahongayire uretse kuba ari umuririmbyi ni n’umuvugabutumwa akaba anakora ikiganiro Be Blessed gica kuri televiziyo. Anazwi mu gukina filime aho yakinnye muri filime ’Ikigeragezo cy’ubuzima."

Gahongayire na Gahima bakunda gusenga.

Ku munsi w'ubukwe bwabo.

Hamwe n'ababyeyi ku munsi w'ubukwe bwabo.
TANGA IGITEKEREZO