Muvunyi Mbaraga Aime, umwe mu bahanzi batangiye kumvikana mu Rwanda wahisemo izina ry’ubuhanzi rya Aimé Bluestone, avuga ko yinjiye mu mu buhanzi nyuma yo kujya mu marushanwa ya Talent Detection agatsinda ari uwa kabiri mu baririmba mu njyana ya RnB.
Kugeza ubu afite indirimbo enye zirimo iyitwa “Ndaremerewe” yamaze kumenyekana hiryan no hino mu Rwanda.
Umva indirimbo ye nshya aheruka gusohora yitwa "Ndi Njyenyine":
Bluestone avuga ko kuri we bikigoranye cyane kuzamuka ku bahanzi kuko hari abahanzi baba bazi kuririmba kandi bagaragaza ko bafite impano ariko ntibahabwe umwanya mu bitangazamakuru ngo bumvikane.
Avuga ko aramutse amenyekanye cyane nk’uko abyifuza yazafasha abahanzi bato batarazamuka ariko bafite impano yo kuririmba, kuko ngo bahari kandi benshi.
Amarushanwa ya Talent Detection Bluestone yabayemo uwa kabiri ni ayo mu mwaka wa 2012, akaba yaraje ku mwanya wa kabiri n’undi mu barushanwaga.










TANGA IGITEKEREZO