00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aime Bluestone wasohoye amashusho ya ‘Nudahinduka’ yihaye ingamba nshya (Video)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 30 June 2015 saa 08:43
Yasuwe :

Muvunyi Mbaraga Aime, umwe mu bahanzi batangiye kugaragaza ko bafite imbaraga n’ubuhanga mu muziki wahisemo izina ry’ubuhanzi rya Aimé Bluestone, avuga agiye gukora iyo bwabaga akigaragaza mu bahanzi b’imena mu Rwanda.

Bluestone winjiye mu muziki nyuma yo gutsinda amarushanwa yo kuririmba ya Talent Detection mu mwaka wa 2012 yijeje abafana be ko mu minsi iri imbere bazamubona mu bahanzi bakunzwe ku bw’ubuhanga mu muziki ndetse akaba akomeje kubasaba kumushyigikira kugira ngo arenge urwego agezeho.

Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Nudahinduka’, Aimé Bluestone ufashwa mu muziki bya hafi na mugenzi we Nizzo, yabwiye IGIHE ko hari indi mishinga mishya agiye gushyira hanze nyuma y’iyi ndirimbo.

Yagize ati “Nyuma yo gusohora iyi , mu minsi iri imbere ndahita nkora amashusho y’indirimbo yanjye nshya yitwa ‘Mumporeze’. Ni ugukora cyane kugira ngo abafana barusheho kwishima no kubona umusaruro w’ibyo nkora […] ikigamijwe ni uko nanjye ngomba kuza mu bahanzi ba mbere bakunzwe kandi mbikesha ubuhanga, nzabigeraho”

Aime Bluestone afashwa bya hafi na Nizzo

Umuhanzi Aimee Bluestone, yamenyekanye cyane mu nyikirizo y’indirimbo “Forever” yakunzwe na benshi y’umuraperi Danny Nanone. Ni umwe mu bahanzi bagaragaza ko bafite ubuhanga mu miririmbire ndetse akaba ashyize imbere gukora umuzikk ufite ireme no kongera umubare w’abakunda ibihangano bye.

Bluestone, bitewe n’ubuhanga mu miririmbire ye, yagiye ahimbira injyana (melody) bamwe mu bahanzi abandi akabandikira amagambo naho abandi akabafasha mu kuririmba mu ndirimbo zabo ngo zirusheho kuryoha, harimo Khizz, Tom Close, Danny Nanone n’abandi.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages