Mu kiganiro na IGIHE, Adrien wakunzwe mu ndirimbo ‘Nkwite nde’ yakoranye na The Ben yasobanuye ko yateguye ibi bitaramo afatanyije n’itsinda ry’abanyamasengesho ayoboye ryitwa ‘New Song Ministry’.
Ni mu rwego rwo gukomeza kwagura umuziki we no gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo n’izindi nyigisho bazatanga.
Adrien Misigaro yagize ati “Ni ibitaramo nateguye mfatanyije n’itsinda mbarizwamo rya New Song Ministry mu gukomeza kubwiriza no kwigisha ubutumwa bwiza ku bana b’Imana. Bizanamfasha kwagura umuziki wanjye no kwegerana n’abakunda ibihangano byanjye”
Muri ibi bitaramo bizatangirira muri Leta ya Texas muri Nyakanga 2015, Adrien azaba azataramana n’amakorali ndetse n’abavugabutumwa batandukanye bakomoka muri Afurika batuye muri iyi leta.

Yagize ati “Ni ibitaramo bizabera mu matorero atandukanye yiganjemo ay’Abanyafurika batuye hano muri Amerika. Nzajya mbikora buri mwaka ariko kuri iyi nshuro ni ubwa mbere ngiye kubikora, bizatangirira muri Texas ahitwa Abilene mu rusengero rwa Gospel Restoration Church”
Igitaramo cya mbere Adrien azagikora ku itariki ya 25 Nyakanga 2015.
TANGA IGITEKEREZO