00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Active yasohoye indirimbo ivuga ku rukundo rw’abakundana batareshya

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 2 May 2014 saa 11:39
Yasuwe :

Abahanzi bagize itsinda rya Active bakoze indirimbo y’urukundo bise ‘Lift’, bavuga ko ivuga ku bijya bivugwa ku bantu babiri bakundana ariko bataberanye.
Kanda hano wumve ’Lift’ Basobanura ibijyanye n’iyi ndirimbo, bavuze ko mu minsi y’ubu abantu basigaye barahaye izina ry’umunyenga, urukundo rujya rugaragara hagati y’abantu babiri basa n’abadahuje ubwiza cyangwa ubukungu.
Aganira na IGIHE, Derek umwe mu bagize Active yavuze ko muri iyi minsi iyo hagaragaye umuhungu ukundana n’umukobwa (…)

Abahanzi bagize itsinda rya Active bakoze indirimbo y’urukundo bise ‘Lift’, bavuga ko ivuga ku bijya bivugwa ku bantu babiri bakundana ariko bataberanye.

Kanda hano wumve ’Lift’

Basobanura ibijyanye n’iyi ndirimbo, bavuze ko mu minsi y’ubu abantu basigaye barahaye izina ry’umunyenga, urukundo rujya rugaragara hagati y’abantu babiri basa n’abadahuje ubwiza cyangwa ubukungu.

Aganira na IGIHE, Derek umwe mu bagize Active yavuze ko muri iyi minsi iyo hagaragaye umuhungu ukundana n’umukobwa ariko badahuje ubukungu, cyangwa ubwiza aribwo abantu bavuga ko umwe yahaye undi umunyenga (‘Lift’).

Active ariko, ivuga ko muri iyi ndirimbo basa n’abagira inama abavugwaho ibyo aho gucika intege ngo bave mu nzira batangiye ahubwo bazikomeze kuko ntawe umenya aho bwira ageze.

Active, itsinda riri mu irushanwa rya Primus guma Guma Superstar riri kuba ku nshuro ya 4, babwiye IGIHE ko biteguye kwitwara neza ndetse batazatetereza abafana babo.

Derek ati: “Turitegura kwitwara neza muri PGGSS4, yaba mu kuririmba ndetse no mu kubyina, turi kugenda dusatira aho rukomeye ariko twizeye kuzabyitwaramo neza.”

Mu gutorwa kw’iri tsinda rizwiho ubuhanga mu kubyina, hazajya hakoreshwa umubare 1.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages