00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Active batunguwe no gusanga bakunzwe cyane muri Rubavu

Yanditswe na

Kate Katabarwa

Kuya 21 January 2014 saa 09:37
Yasuwe :

Kuwa 18 Mutarama 2014 mu Karere ka Rubavu mu irushwana rya Nyampinga w’ u Rwanda, abahanzi Bruce Melody na Active nibo bataramiye abari bitabiriye ibyo birori. Active batangaje ko batunguwe no gusanga indirimbo zabo zizwi cyane ndetse zinakunzwe.
Itsinda rya Active niryo ryatangiye kuririmba, bahereye kuri “Aisha”, indirimbo abantu bishimiye ndetse bakanabafasha kuririmba no kubyina. Ubwo bari bayigeze ku musozo, umwe muri aba basore batatu banabarurirwa muri Label ya Incredible witwa (…)

Kuwa 18 Mutarama 2014 mu Karere ka Rubavu mu irushwana rya Nyampinga w’ u Rwanda, abahanzi Bruce Melody na Active nibo bataramiye abari bitabiriye ibyo birori. Active batangaje ko batunguwe no gusanga indirimbo zabo zizwi cyane ndetse zinakunzwe.

Active

Itsinda rya Active niryo ryatangiye kuririmba, bahereye kuri “Aisha”, indirimbo abantu bishimiye ndetse bakanabafasha kuririmba no kubyina.

Ubwo bari bayigeze ku musozo, umwe muri aba basore batatu banabarurirwa muri Label ya Incredible witwa Dereck yafashe ijambo agira ati: “Turishimue kuba duhagaze imbere yanyu, ni ukuri ni iby’agaciro kuko ntabwo twari tuzi ko twahagarara hano tukabaririmbira namwe mukadufasha, none nagirango mbasabe indirimbo ikurikiraho tubyinane.”

Bidatinze DJ yahise abazamurira indirimbo yabo bise ‘Ayaiya’ maze barabyina karahava.

Ubwo babyinaga, umukobwa umwe yarahagurutse arabyina maze bose baramurangarira, ndetse Dereck aramanuka ajya mu bafana aramubyinisha.
Ubwo baririmbaga ‘Udukodyo twinshi’ uwitwa Olivis nawe yarahagurutse ajya kumubyinisha.

Dereck abyinana n'umukobwa w'i Rubavu

Ku maso yabo, Active, bakaba baragaragaje ibyishimo byo gusanga ibihangano byabo bizwi kandi binakunzwe cyane i Rubavu, mu gihe bakibarurirwa mu bahanzi bashya mu Rwanda dore ko nta gihe kirekire bamaze bakorera hamwe nk’itsinda.

Uyu mukobwa yarabyine biracika
Uyu mukobwa yabyinanye na Active bikomeye. Uyu ni Olivis bari kubyinana

Umuhanzi Bruce Melody nawe benshi bemeza ko afite impano yo kuririmba mu ijwi ryiza, yaririmbiye abari bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’Iburengerazuba mu ijwi ry’umwimerere.

Benshi batangajwe n’ubuhanga uyu musore yagaragaje ubwo yaririmbaga acurangirwa n’umusore umwe ukunze kumufasha gucuranga, o zose akaba yaraziririmbye bacuranga live.

Bruce Melody yagezagamo akaririmba indirimbo z’abandi bahanzi azivanga n’ize, ibi akaba amaze iminsi abikora ugasanga biryoheye amatwi.

Bruce Melody i Rubavu

Bruce nawe kandi yaje gutungura abantu ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Love the way you lie’ ya Rihana na Eminen benshi batangira kumufasha kuririmba.

Tubibutse ko itsinda ‘Active’ riri guhatanira umwanya wa ‘Best Group’ na ‘Best new artist’ muri Salax Award mu gihe Bruce Melody we ahatanira umwanya wa ‘Best R&b’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages