Mu kiganiro bagenzi be bagiranye na IGIHE, bavuze ko bahangayitse ku buryo bukomeye kubera uburwyi bwatunguye mugenzi wabo Olivis ariko bakaba bizeye imbaraga z’amasengesho.
Tizzo yagize ati, “Igihunga kirahari kuko kuba Olivis ataririmba natwe byatugora cyane bibaye n’ibishoboka ntitwaririmba ariko ntabwo byashoboka gusa twizeye imbaraga z’Imana ndetse turasaba n’abafana kumusengera”.
Nubwo mugenzi wabo arwaye bakomeje gufatana urunana n’abafana babo kugira ngo bazatahane amanota meza mu gitaramo bazakorera i Karongi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2015. Mugenzi wabo yarwaye basa n’abamaze kunoza imyitozo y’ibyo bazaririmba ndetse bizeye gutahana amanota meza.

Kugeza ubu ntibaramenya neza icyateye ubwo burwayi dore ko bwamufashe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.
Derek yagize ati, “Yarwaye ku buryo butunguranye cyane, afite isereri ndetse nta mbaraga zihagije afite, yagiye kwivuza gusa twizeye ko Imana imukiza tukazabasha kuririmbana na we”.

Aba basore bambariye gushimisha abafana babo bo mu Karere ka Karongi dore ko ariyo itahiwe mu gutaramirwa n’abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS ya 5.


TANGA IGITEKEREZO