Abagize itsinda “Active” ari bo “Derek Sano, Tizzo na Olivis baratangaza ko nubwo bamaze igihe gito bakora nk’itsinda bitazababuza gukora nk’abamenyereye ari yo mpamvu batangiye gahunda y’ibitaramo.
Ubwo yaganiraga na IGIHE, Dereck umwe mu bagize iri tsinda yagize ati “Ntabwo twemera ko turi bashya, bitewe n’uburyo twahuye twese turirimba n’ubundi, kandi n’uburyo abantu batwakira bituma twumva ko tutari bashya, iyo mpamvu twahise tunategura ibitaramo”.
Akomeza avuga ko bataratangaza tariki n’aho ibi bitaramo bizabera, ariko ko ikibimburira ibindi kizaba mu mpera z’uyu mwaka wa 2013, ubwo bazaba ari bo gusa nk’itsinda.
Aba basore kandi bavuga ko babaye birengagije ibikorwa byabo bari bafite nk’abahanzi buri wese ku giti cye nubwo nabyo byari bikunzwe, ahubwo bashishikajwe no gushyira imbaraga ku itsinda rya batatu, ngo kuko abarenze abishyize hamwe nta kibananira.
Kugeza ubu, mu gihe bamaze kingana n’amezi asaga abiri bamaze gushyira ahagaragara indirimbo zabo zigera kuri eshatu arizo “Uri mwiza”, “Ayiaya” na “Uzansaza”, indirimbo yabo nshya bagejeje kuri IGIHE.
Reba amashusho y’indirimbo Uzansaza:



















TANGA IGITEKEREZO