Mu kiganiro na Thierry Mugiraneza uzwi nka Tizzo, umwe mu bagize itsinda rya Active, yavuze ko gukoresha abanyamideli babigize umwuga ari imwe mu nzira batekereza ko zatuma bagira amashusho agaragara neza bikanabafasha kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga.
Aya mashusho y’iyi ndirimbo bagiye kuyakorera imenyekanisha rikomeye kugira ngo agire urwego abavanaho abashyire ku rundi dore ko banayikoze bafite intego y’uko izazamura ireme ry’umuziki wabo ikanabageza kure hashoboka.
Yagize ati “Ni video twakoze ituvunnye cyane, haba mu bayigaragaramo, aho yakorewe…ni ibintu byaduhenze. Ikindi gikomeye ni uko dushaka kuyimenyekanisha ikatuvana ku rwego turiho tukagira ahandi tugera kandi bizashoboka nidukora promotion ihagije”
Aba banyamideli bagaragara muri iyi ndirimbo na bo barayishimiye ndetse bakaba bizeye ko izatanga umusaruro ufatika kuri iri tsinda. Uwitwa Houston Murey, umwe mu basore bazwi mu kumurika imideli muri Uganda, ni we wafashije Active mu kuyihuza n’aba banyamideli. Yabwiye IGIHE ko hari abandi bahanzi bo mu Rwanda bagiye babigerageza ariko bakanga gukorana nabo kubera gahunda idahamye.
Houston yavuze ko mu byatumye bemera gukorana na Active harimo kuba barasanze label ya Infinity iri tsinda ribarizwamo yita cyane ku bwiza bw’indirimbo abahanzi bakora.
Yagize ati “Hari abandi bagiye babidusaba tukanga, ariko kuri Active, twasanze Infinity ifite gahunda nzima, bagusaba ikintu ukabereka icyo bisaba bagahita babikora kuko ngo bakunda ibintu byiza, na Videos zabo kandi zirabyerekana.”
Indirimbo Active Love, igaragaramo abanyamideli batatu bakunze gukorera mu Uganda no mu bindi bihugu nka Ghana, Afurika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ahandi.

Active Love yiganjemo amagambo y’urukundo, yakorewe muri Infinity Records, amashusho yayo ari gukorwa na Meddy Saleh muri Press It, ikazasohoka mu minsi ya vuba iri kumwe n’amashusho yayo.
Nyuma y’iyi ndirimbo, Active bari gutunganya album yabo ya mbere bitiriye iyi ndirimbo ‘Active Love’, banakomeje kurwana ishyaka muri PGGSS 5 kugira ngo bazegukane umwanya wa mbere nubwo ari akazi gakomeye.
Twitter: @murungisabin
TANGA IGITEKEREZO