Tizzo, Olivis na Derek bagize Active ndetse na Buravan, bavuga ko mu rwego rwo kwibuka ari byiza ko hatekerezwa ku kuba Abanyarwanda bakwiyubaka mu rwego rwo kuziba icyuho igihugu cyabo cyasigiwe na Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Tizzo umwe muri aba bahanzi bahuriye muri Label ya New Level, yavuze ko ubutumwa batanze ku banyarwanda muri rusange ahanini ari nabwo buri muri iyi ndirimbo.
Yagize ati “Ubutumwa twaririmbye ni nabwo turi gutanga nk’abahanzi, ni nawo musanzu wacu twifuza gukomeza gutanga mu kurushaho kwiyubakira igihugu no guhangana n’abagifite imyumvire mibi y’ingengabitekerezo ya Jenoside […] Ni nabyo turirimba, tugaruka ku mateka igihugu cyanyuzemo ariko tukanihanganisha abagizweho ingaruka mbi n’ayo mateka mabi.”
Yongeyeho ko itsinda rya Active ndetse n’abandi bahanzi babarizwa muri New Level hari ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bazakorera mu bice bitandukanye by’igihugu mbere y’uko iminsi ijana yahariwe kwibuka irangira.
Ati “Ni byinshi twifuza gukora mu rwego rwo gukomeza kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, turateganya kuzasura inzibutso hirya no hino mu gihugu, ubu none aha sinahita mvuga aho tuzajya ariko byose biri muri gahunda. Iyi minsi ijana yo kwibuka izajya kurangira twaramaze gukora icyo twateguye.”

Insanganyamatsiko yo kwibuka abazize Jenoside uyu mwaka igira iti "Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho".
Mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazagira ibiganiro ku buryo bwiza bwo gukomeza gushyigikira iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho mu mibereho myiza n’ubukungu.
TANGA IGITEKEREZO