Umuhanzi ukizamuka muri muzika mu njyana ya Dancehall, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE yavuze ko yiyizeye mu njyana ye ko kandi yiteguye kuyiyobora hano mu Rwanda.
Uyu muhanzi M1 wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Iyo foto, Maria, na Party yakoranye n’umuhanzi Spax wamenyekanye cyane muri Family Squad, iyi Party akaba ari na yo aherutse gushyira ahagaragara mu minsi ya vuba, yemeza ko akurikije uko abona ashoboye iyi njyana n’uburyo ayikora neza, byanze bikunze nashyigikirwa azayiyobora hano mu Rwanda dore ko abona ayirusha benshi mu bayikora.
Yagize ati ”kubera ko niyizeye kandi nkora neza injyana ya Dancehall hano mu Rwanda kurusha abandi benshi, nta bwoba mfitiye abandi bayikora kandi na bo ntibangirire ubwoba ahubwo tugashyira hamwe tukazamura injyana yacu.”
Uyu muhanzi M1 nk’uko yakomeje abitangariza IGIHE, ngo aherutse no gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo Party nyuma ya Iyo foto, ayakoreye mu gihugu cya Uganda amuhagaragara akayabo k’amafaranga y’amanyarwanda 500,000.
TANGA IGITEKEREZO