Tariki 25 Ukuboza kuri Noheli, umuririmbyi Nzamwita Olivier Joseph uzwi nka M1 avuga ko azabatirizwa muri Kiliziya Gatorika akava mu byaha agakurikira Imana aho azabyarwa mu batisimu n’umunyamakuru Mike Karangwa.
M1 yegereye IGIHE atangaza ibijyanye n’agakiza yiteguye mu minsi iri imbere ndetse yumva katangiye kumuzengerukamo, ati “Ubu ndi guhabwa inyigisho na Padiri uzambatiza yampaye udutabo tumfasha kumenya Imana. Mama na we ahora amfasha akangira inama ku buryo ngomba kwitwara. Ubu ari kunyigisha ishapule n’andi masengesho ahora ansaba kureka ibibi ngahinduka kandi naramwuviye ubu ngiye kubatizwa, kandi nanjye ndumva bindimo.”
Ati “Ndumva nanjye naratangiye gufashwa. Mu rugo hari ‘chapelle’ mama akunda gusengeramo nanjye ntangiye kubigira umuco. Byongeye kandi ndumva uyu mwaka narakoze bibi byinshi. Ugomba kujyana nabyo ngatangira undi numva ndi kumwe n’Imana. Ngiye kubatizwa kandi nkizwa.”
“Mike Karangwa uzambyara muri batisimu, ni umuntu ukunda gusenga kuko ni umukirisitu, na we ntahwema kungira inama zimfasha guhinduka, ansaba kugabanya ibishuko bituruka ku bakobwa nk’ubusambanyi n’ibindi.”
Avuga ko n’ubundi mbere y’uko agira igitekerezo cyo kubatizwa, izina M1 yarikomoye ku kwezi kwa Gicurasi yavutsemo (1st May) ari nayo tariki yavutseho, itariki Yozefu Mutagatifu yibukwaho ukaba n’umunsi w’abakozi.
M1 azabatirizwa mu karere ka Bugesera muri Paruwasi ya Nanga, kuko Padiri uzamubatiza atabashije kuboneka i Kigali aho yari kumubatiriza, naho kwiyakira bibere mu Gatsata ahazwi nka Mont Juru.
Yagiye amenyekana mu ndirimbo zitandukanye mu Rwanda nka Party, Iyo foto, Ikizungerezi, n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO