Kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2013, mu gihe bamwe bishimira guhabwa amasakaramentu atandukanye ndetse bakishimisha uko babyumva, umuhanzi M 1 wamenyekanye cyane ku ndirimbo ikizungerezi, yasohoje ibyo yahize ahererwa isakaramentu rya Batisimu muri Paruwasi ya Nkanga muri Bugesera.
Ubwo bageraga muri Kiliziya ya Paruwasi Nkanda, M 1 n’abamuherekeje babanje gutega amatwi ijambo y’Imana nk’uko bigenda mu gitambo cya Misa, haza gukurikiraho umuhango nyirizina wo kubatiza, uwari Nzamwita Olivier Joseph, wihimbye M 1 nk’izina ry’ubuhanzi, yabatijwe Joseph nk’izina ry’ubukirisitu.
Nyuma yo gusukwaho amazi ya batisimu n’amavuta y’ubutore, bigaragaza uwinjiye mu muryango w’abana b’Imana, Mike Karangwa kimwe n’abandi babyaye muri batisimu yabwiwe na Padiri Gakwandi Jean Baptiste, wabatizaga amagambo agira ati: “Babyeyi ba batisimu ni mwe muhawe inshingano zo kurera aba bana mu kwemera kwa gikristu, kugira ngo ubuzima bwa roho butazononwa n’icyaha.”
M 1 nyuma yo kubatizwa yatangaje ko yumva koko agiye guhindura byinshi nyuma yo guhabwa batisimu.
Ati: “Nkuko benshi babimenye, ngiye kuva mu byaha kuko namaze kubatizwa ibyaha by’ubusambanyi n’ibindi bibi nakoraga ubu namaze kubireka.”
Ati: “Hari abambwiraga ko umusatsi wanjye ntawogosha kuko ngo urimo imitsindo ariko siko biri, nawogoshe! kuko siwo ufite agaciro. Igifite agaciro ni uko umutima wanjye wahindutse nabaye undi muntu mushya utandukanye n’uwa mbere basanzwe bazi, imbere n’inyuma (ku mutima no ku mubiri)”
Umubyeyi wa Batisimu wa M1, Mike Karangwa, na we yagize ati: “Nishimiye kubona M 1 abatijwe ari jye wamubyaye muri batisimu. Ni intambwe nziza ateye kandi igomba kugaragarira mu myitwarire izamuranga mu minsi ije.”
Mukarukwaya Christine nyina wa M1, we yagize ati: “Ubu ndishimye cyane sinzi uko nabivuga! byandenze kuba naramufashije ibishoboka byose kugeza ubu ubwo abatijwe. Ndishimye cyane kandi nzakomeza kumufasha mu muziki nk’uko bisanzwe no mu bindi, cyane ishuri.”
Ubwo yari ashagawe n’ababyeyi be, abavandimwe n’incuti, M 1 (May 1st) ubusanzwe witwa Nzabamwita Olivier Joseph, yabatijwe nyuma y’igihe kingana n’amezi atatu abyitegura ndetse agirwa inama zimufasha kumenya Imana na Karangwa Mike, wamubereye umubyeyi wa batisimu, Padiri mukuru wa Paruwasi Nkanga ndetse na nyina umubyara.
M1 avuga ko hari indirimbo ihimbaza Imana igiye kujya hanze izaba yiganjemo amashusho y’ibatizwa rye.
TANGA IGITEKEREZO