Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2015, umuhanzi M1 yateguye ibirori byizihiza isabukuru y’amavuko y’umukunzi we Umulisa Gift maze we n’inshuti baramutungura undi na we ibyishimo bimubana byinshi.
Mu kiganiro M1 yagiranye na IGIHE yatangaje ko kuba yarakoreye umukunzi we ibirori byizihiza isabukuru ye amutunguye ari uburyo bwo kumushimisha no kumugaragariza urukundo.
Yagize ati, “Umulisa Gift ni umukobwa mwiza kandi ndamukunda, nashakaga gukora iyo bwabaga ngo mushimishe kandi yarishimye nanjye ndanezerwa”.
Yakomeje asobanura ko nubwo amaranye igihe gito na Umulisa yamubereye imfura ndetse akanamwereka ko amwizeye.
Ati, “Kuba ndi umuhanzi akanyizera kanyemerera gukora umuziki ndetse akanashyigikira mu byo nkora ni kimwe mu byo mukundira kuko aranyizera cyane kandi ndabizi ko ankunda”.
Yunzemo ati, “Zimwe mu ndirimbo zanjye nyinshi amfasha kuzandika, nk’indirimbo Mfite gahunda”.
M1 n’umukunzi Umulisa Gift bamaranye umwaka n’igice ndetse barateganya kuzabana Imana nikomeza kubaha imigisha mu rukundo rwabo.
Nyuma yo gukorera umukunzi we umunsi mukuru, uyu musore arateganya kwerekeza muri Uganda kuri uyu wa Kane aho agiye gukorana indirimbo na Pallaso, murumuna wa Chameleone.
KIGALI YANANIYE BY M1
TANGA IGITEKEREZO