00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M1 yakomejwe, Mike Karangwa ni we mubyeyi wa Batisimu

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 7 July 2015 saa 05:32
Yasuwe :

Nzaramba Olivier wiyise M1 nk’izina ry’ubuhanzi yahawe Isakaramentu ry’Ugukomezwa nyuma y’imyaka ibiri abatijwe ndetse akemera kuva mu byaba byari byaramugize imbata.

Ku Cyumweru tariki ya 5 Nyakanga 2015 nibwo M1 yerekeje muri Paruwasi ya Nkanga iherereye mu Karere ka Bugesera ari naho yaherewe iri sakaramentu ry’ugukomezwa. Aha ni naho M1 yabatirijwe aba umukristu gatulika kuri Noheli tariki ya 25 Ukuboza 2013.

M1 uvuga ko nyuma yo gukomezwa agiye kurushaho gukaza umurego mu kugororokera Imana, yasobanuye ko icyamushimishije kurusha ibindi kuri uyu munsi ari amagambo Padiri yigishije arimo kwibutsa abakritsu ko bakwiye kurangamira iby’ijuru ndetse bakarushaho kuyigandukira.

By’umwihariko, uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka ‘Nsanga ku cyapa’, ‘Kigali yananiye’ n’izindi, yakozwe ku mutima n’impano nyina yamuhaye zirimo gitari ndetse n’ishusho ya Bikiramariya na Yozefu.

Yagize ati “Byari bishimishije, ubundi abantu bakeka ko abahanzi tudatekereza ku Mana ariko njye narabikoze. Ntanga amaturo buri mwaka ndetse nubahiriza amategeko yose ya Kiliziya”

M1 n'umubyeyi we wa batisimu bajyanye ituro

Yongeraho ati “Kuba Mama yarampaye impano y’iriya shusho, ni ikimenyetso ko ashaka ko nkomeza gushyira ubuzima bwanjye kuri Mariya. Ikindi gikomeye yampaye ni gitari, nabyo ni umurage ukomeye ku muziki wanjye”

Umunyamakuru Mike Karangwa ari na we mubyeyi wa batisimu wa M1, ngo azakomeza abe hafi uyu muhanzi mu buzima bwa gikristu intambwe ze zizakomeze zigororokere Imana.

Mu bahanzi bishimanye na M1 kuri uyu munsi harimo Danny Nanone, Social Mula, Bruce Meloy n’abandi bagenzi be basanzwe bamufasha mu muziki.

M1 na Mike Karangwa wamubyaye muri batisimu
Nyina wa M1 yamuhaye impano ya gitari
Mike Karangwa na we yahawe impano nk'umubyeyi wa Batisimu
M1 hamwe hamwe n'abahanzi bagenzi be Social na Bruce Melody

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .