Umwe mu bahanzi bashya bari kumvikana cyane muri Kigali, M1, aratangaza ko gusenyuka kwa studio yari asanzwe akoreramo ya Big Town byadindije imikorere ye.
Aganira na IGIHE, M1 yavuze ko iyi studio iyo iza kuba igikora yari kuba ari ku rundi rwego, ati “Big Town kuri njyewe iyo iza kuba ikiriho mba mfite ahandi hantu ngeze, ni studio natangiranye nayo kandi badukoreraga neza uko twabyifuzaga.”
Mu yandi makuru, M1 yaduhaye indirimbo ye nshya yise “Uko Rwaje”, indirimbo ivuga ku kuri kw’ibyamubayeho akundana n’umukobwa w’inshuti y’uwahoze ari umukunzi we.
Soma Ikiganiro kirambuye:
IGIHE: Indirimbo nshya Uko Rwaje ivuga kuki?
M1: Iyi ndirimbo nshya yitwa “Uko Rwaje”, ivuga ku rukundo umukobwa nisanze ari inshuti yanjye yahoze ari inshuti n’umukunzi wanjye.
IGIHE: Byaba ari ukuri kw’ibyakubayeho?
M1: Ni ukuri kw’ibyambayeho rwose (true story) n’amazina arimo ni aya nyayo. Indirimbo zanjye hafi ya zose mba mvuga ku byambayeho, nk’iyitwa "Iyo Foto" byari ukuri kw’ibyambayeho.
IGIHE: Ni ukuvuga ko ubu usigaye ukundana n’umukobwa wari inshuti y’uwahoze ari umukunzi wawe?
M1: Yego nibyo
IGIHE: Kuki indirimbo zawe utakizikorana na Dj B?
M1: Kuba mba ntakoranye na Dj B ntabwo ari ikibazo kandi nta tegeko ry’uko ngomba guhora nkorana nawe kuko nta masezerano twasinyanye. Abaproducer bose dushobora gukorana hari n’izindi ndirimbo nshya mfite mu mastudio agiye atandukanye, kuba iyi nayikoranye na Pacento ni uko nagiye kumva uko akora numva nta kibazo twakorana.
Kigali Yananiye, indirimbo nshya M1 aheruka gusohorera amashusho:
IGIHE: Gusenyuka kwa Big Town wowe ukuvugaho iki?
M1: Big Town kuri njyewe iyo iza kuba ikiriho mba mfite ahandi hantu ngeze, ni studio natangiranye nayo kandi badukoreraga neza uko twabyifuzaga.
IGIHE: Imirimbire yawe abantu benshi bakunda kuyibazaho cyane cyane bitewe n’iryo jwi rinini ryawe, ni gute wahisemo kuririmba uko uririmba?
M1: Mbere ntangira kuririmba ntabwo nabikoraga nk’uko ubu mbikora, kera naririmbaga akajwi gato. Naje kujya muri Uganda kwiga marayo imyaka itanu, ari naho naje gutangira gukunda kuririmba nk’uko ubu ndirimba. Uko ijwi rikura narushijeho gukunda kumva kumva indirimbo z’abantu baririmba iyi njyana ya Dancehall bo muri Jamaica nza kwisanga ndirimba gutyo, ariko benshi bambwira ko babikunda kandi bibaryohera.
IGIHE: Ko hari abavuga ko waba wigana Chameleone wowe ubivugaho iki?
M1: Oya ntabwo nigana iby’abandi kuko buri wese aba afite injyana yiyumvamo, njye niyo niyumvamo.
Ibyo kuririmba nka Chameleone byo nanjye ndabyumva cyane ariko nkunda kumva ibihangano bye ngasanga tutaririmba kimwe kandi sinafata indirimbo ze ngo nzigane ahubwo abenshi bavuga ko nsa nawe ariko iyo mbaririmbiye bumva ko ndirimba mu mwimerere wanjye bitari ukwigana.
Ubundi Chameleone ngitangira gukora indirimbo “Iyo Foto” abantu benshi bavuze ko ndirimba nkawe, byatangiye kuntera amatsiko njya kureba ko nkora nkawe, noneho ngerageza kumva ibihangano bye ngo ndebe ko nkora nkawe, ariko nsanga ntakora nkawe, kandi Chameleone ni umusaza (ni umuhanga cyane), niba bangereranya nawe ni byiza kuko si umuswa.
IGIHE: Ubona ute umuziki mu Rwanda?
M1: Umuziki mu Rwanda uragoye cyane udafite ugufasha, ntibiba byoroshye kugera ku ntego uba wifuza kugeraho.
IGIHE: Ni izihe gahunda nshya z’umuziki ufite imbere?
M1: Ubu ndakomeza gukora umunsi umwe nzagera ku ntego yanjye yo kuba umuhanzi ukomeye ku rwego mpuzamahanga ntagarukira hano mu Rwanda gusa kandi numva nifuza no kuzamura injyana ya Dancehall, uretse ko muri ino minsi nari ndi gukora na Afrobeat kuko ari yo Abanyarwanda ari yo bari kwiyumvamo cyane.
IGIHE: Murakoze
M1: Murakoze namwe!
TANGA IGITEKEREZO