00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi Faycal na Alpha bagarutse mu Rwanda

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 17 December 2012 saa 02:52
Yasuwe :

Abahanzi Faycal Ngeruka ubu usigaye ukoresha izina rya Code na Alpha Rwirangira wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame Season 3 bari mu Rwanda aho baje mu biruhuko no mu bitaramo.
Faycal yabaga mu gihugu cy’u Bubiligi kubw’impamvu z’umuziki mu gihe Alpha Rwirangira we yabaga muri leta Zunze ubumwe za Amerika kubw’impamvu z’amasomo y’umuziki.
Faycal aganira n’ikiganiro Sunday Night cyo kuri Radio Isango star yavuze ko yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu. Yavuze ko hari byinshi yigiye (…)

Abahanzi Faycal Ngeruka ubu usigaye ukoresha izina rya Code na Alpha Rwirangira wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame Season 3 bari mu Rwanda aho baje mu biruhuko no mu bitaramo.

Faycal yabaga mu gihugu cy’u Bubiligi kubw’impamvu z’umuziki mu gihe Alpha Rwirangira we yabaga muri leta Zunze ubumwe za Amerika kubw’impamvu z’amasomo y’umuziki.

Faycal aganira n’ikiganiro Sunday Night cyo kuri Radio Isango star yavuze ko yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu. Yavuze ko hari byinshi yigiye mu Bubiligi aho yabaga, harimo nko gusinyana amasezerano n’abatunganya umuziki baho barimo inzu yitwa Virtua.Artist n’abandi.

Faycal avuga ko uburyo bwo kumenyekanisha indirimbo ku bahanzi mu Bubiligi bitandukanye cyane no mu Rwanda, aho avuga ko ho bisaba indirimbo y’umuntu ufite impano, mu gihe mu Rwanda ushobora no kwamamara nyamara nta mpano ufite, ari uko uha amafaranga abanyamakuru bakagucuranga cyane.

Faycal yavuze ko imwe mu ndirimbo ze yitwa “Good Time” yasize iri gucurangwa kuri imwe mu maradiyo akomeye mu Bubiligi ku buryo yumvikana mu mijyi nka Buruseli na Amsterdam. Faycal yavuze ko ateganya guhita asubira mu Bubiligi mu gihe cya vuba.

Alpha Rwirangira we yageze i Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Ukuboza. We yaje mu biruhuko no mu gitaramo ategura buri mwaka kiba kuri Noheri, aho asangira n’imiryango.

Aganira n’itangazamakuru, akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’i Kanombe, Rwirangira yavuze ko yari akumbuye abantu (umuryango n’inshuti) kurusha ibindi byose.

Rwirangira yavuze ko yazanye indirimbo nshya, ateganya guha itangazamakuru mu matariki ya 16 Mutarama, ubwo azasubira muri leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages