00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi bishyize hamwe bakora indirimbo yo kwibuka Henry

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 5 December 2012 saa 08:17
Yasuwe :

Ku bufatanye na EAP Music na Zizou Alpacino, abahanzi Christopher, Mani Martin, Patrick Nyamitari, Skizzy (KGB), Miss Jojo, King James, Rafiki na Riderman bakoze indirimbo yo kwibuka mugenzi wabo Hirwa Henry witabye Imana aguye mu kiyaga cya Muhazi.
Iyi ndirimbo iri mu rwego rwo gufata mu mugongo umuryango wa Henry, aba bahanzi bakaba barayise "Hirwa".
Tuganira na Zizou wagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo akanahuza abahanzi bayiririmbye, yagize ati “Nayikoze kugira ngo twifatanye (…)

Ku bufatanye na EAP Music na Zizou Alpacino, abahanzi Christopher, Mani Martin, Patrick Nyamitari, Skizzy (KGB), Miss Jojo, King James, Rafiki na Riderman bakoze indirimbo yo kwibuka mugenzi wabo Hirwa Henry witabye Imana aguye mu kiyaga cya Muhazi.

Iyi ndirimbo iri mu rwego rwo gufata mu mugongo umuryango wa Henry, aba bahanzi bakaba barayise "Hirwa".

Tuganira na Zizou wagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo akanahuza abahanzi bayiririmbye, yagize ati “Nayikoze kugira ngo twifatanye n’ umuryango wa Henry kuko yari asanzwe ari n’inshuti yacu.”

Abahanzi nyarwanda batandukanye baririmba indirimbo yo kwibuka mugenzi wabo wabavuyemo

Iyi ndirimbo ifite inyikirizo igira iti “Iyaba ibihe twabimenyaga bitarahita twari kumenya yuko duhirwa tukigufite ‘Hirwa’, gusa turarira turirimba kuko tuzi ko intore idapfa.”

Abahanzi bakoze iyi ndirimbo yo kwibuka Hirwa igomba kujyanwa mu muryango we kuri uyu wa gatanu Ukuboza 2012, kugira ngo batange uburenganzira bw’uko yakoreshwa

Kanda hano wumve indirimbo yakorewe Hirwa

Mu mashusho yayo hagaragaramo abandi bahanzi Jean Pierre Runyurana, Danny Vumbi, Nizzo (Urban Boyz), Elion Victory, T-Brown, Jack-B, Davydanko, n’abandi.

Hirwa Henry waririmbaga mu itsinda rya KGB ku wa mbere Ukuboza 2012. Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ukuboza saa saba, nyuma ya misa yo kumusabira ibera kuri Paruwasi Regina Pacis i Remera.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages