Abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star ya 3 batanze inkunga y’ibihumbi 200 yo kubaka ibiro by’umudugudu wa wa Karuvusha mu kagali ka Gacuruliro.
Mu muganda abahanzi 11 bari muri PGGSS bakoranye n’abaturage b’umudugudu wa Karuvusha mu kagali ka Gaculiro ho mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo batanze amafaranga ibihumbi 200 y’inkunga yo kunganira abo baturage mu mushinga wabo wo kwiyubakira ibiro by’akagari, dore ko banabashije gutangira kuwushyira mu bikorwa.
Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys wavuze mu izina ry’abahanzi bose bari muri PGGSS 3, yagize ati: "Twishimiye ko mwatekereje gushyira hamwe mugakora umushinga wo kwiyubakira icyicaro cy’umudugudu, ni gahunda nziza yo ’kwigira’ muri gushyira mu bikorwa. natwe nk’abahanzi, Imana yadufashije ibinyujije mu irushanwa rya PGGSS 3 maze tuza kubaha umuganda. N’ubwo umufuka w’abahanzi atari munini cyane, ariko ntitwabura kubatera ingabo mu bitugu kandi mufite gahunda nziza. Mu bushobozi dufite, tubahaye inkunga y’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda".
Ashimira abahanzi ku bw’inkunga babahaye, umukuru w’umudugudu wa karuvusha, John Rusheke yagize ati: "Uyu ni umugisha, kandi ni ishema rikomeye kubona ari twe twatekerejweho ndetse tukaba dutewe ingabo mu bitugu ku buryo bungana gutya"
Hatungimana Jean Claude,Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagali ka Gaculiro ari na ko umudugudu wa Karuvusha uherereyemo, yunzemo ati: "Ni ukuri, ni urugero rwiza abahanzi b’u Rwanda muba mutanze, aho muza kwifatanya n’abaturage mu bikorwa byabo, ndetse mukanabatera inkunga mu mishinga baba bafite:.
Muri uwo muganda, abahanzi bakoze bashyizeho ingufu nk’abikorera, kuko bahaye agaciro umushinga abaturage ubwabo bitekerereje babifashishejwe n’abayobozi babo.



















TANGA IGITEKEREZO