00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda babanje kuririmba muzika ya gospel mbere y’uko bahindura icyerekezo

Yanditswe na

Joel Rutaganda & Patrick Munyenwari

Kuya 12 March 2013 saa 07:27
Yasuwe :

Bamwe mu bahanzi nyarwanda baririmba mu njyana zitandukanye, higanjemo R’n’B na Afro-beat, mbere yo gutangira guhogoza baririmba indirimbo z’urukundo rwa babiri ndetse n’izirebana n’ubuzima muri rusange, bahoze baririmba indirimbo zo kuramya Imana rukumbi, nyuma baza guhindura icyerekezo.
Benshi muri aba n’ubwo banyuzamo bakaba bakongera gusubira ku isoko baririmba indirimbo zo kuramya Imana, ahanini bihebeye kuririmba urukundo rwa babiri ndetse n’ibijyanye n’ubuzima bwo muri iyi si. (…)

Bamwe mu bahanzi nyarwanda baririmba mu njyana zitandukanye, higanjemo R’n’B na Afro-beat, mbere yo gutangira guhogoza baririmba indirimbo z’urukundo rwa babiri ndetse n’izirebana n’ubuzima muri rusange, bahoze baririmba indirimbo zo kuramya Imana rukumbi, nyuma baza guhindura icyerekezo.

Benshi muri aba n’ubwo banyuzamo bakaba bakongera gusubira ku isoko baririmba indirimbo zo kuramya Imana, ahanini bihebeye kuririmba urukundo rwa babiri ndetse n’ibijyanye n’ubuzima bwo muri iyi si.

1.Ngabo Medard (A.K.A) Meddy

Meddy yatangiye umuziki akiri muto, kuko mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yaririmbaga muri groupe yitwaga "JUSTIFIED" yo muri Zion Temple, aho yaririmbanaga n’abandi bahanzi barimo, Nicolas na Lick Lick bose kuri ubu bakora akazi ko gutunganya amajwi y’abahanzi muri studio(Producers). Mu minsi ishize uyu muhanzi aherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise "Holy Spirit" ikomeje kwigarurira imitima y’abatari bacye.

2. Mugisha Benjamin (A.K.A) The Ben

The Ben yatangiye kuririmba nawe aririmbira muri “Zion Temple”, Mu itsinda rimwe na Meddy hamwe n’abandi benshi, biza kuba ngombwa ko atangira kuririmba ku giti cye dore ko yaje kuririmba indirimbo y’urukundo” Amaso ku maso”, iyo ndirimbo abantu benshi bakaba batarayitandukanyaga niy’Imana, bitewe nuko yari amenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana mu rusengero.

3. Ruhumuriza James (A.K.A) King James

King James ubusanzwe asengera mu idini ry’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, ari naho yatangiriye umuziki we kuko yatangiye aririmba muri korari ku myaka ine gusa. yakuze akunda kuririmba kugeza ubwo yumvise agomba kuririmba n’indirimbo z’urukundo, zanatumye abasha kumenyekana ariko ntiyibagirwa Imana kuko kugeza n’ubu iyo akoze Album nshya adashobora kwibagirwa gushyiraho indirimbo ihimbaza Imana, aha twavuga nka “Mana Ikomeye”, yashyize kuri Album ya mbere.

4. Mani Martin

Mani Martin yatangiye nawe aririmba indirimbo zihimbaza Imana, dore ko yakoze indirimbo yitwa “Urukumbuzi”, yaje gukundwa cyane kuko byaje kumuhira arushaho kumenyekana mu ndirimbo nka “Mazi magari”, “Yari wowe”,” My Destiny” n’izindi.

5.Butera Jeanne D’Arc (A.K.A) Knowless

Yabaye umuririmbyi wa korari Maranatha y’abadivantisiti ubwo yari mu ishuri rya APACE yamazemo igihe kitari gito, aza gutangira umuziki ku giti cye mu ndirimbo zisanzwe ziganjemo iz’urukundo afashijwe na Safi ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz. Kugeza ubu Knowless amaze kuba umwe mu bari n’abategarugori bakomeye muri muzika nyarwanda.

6. Patrick Nyamitari

Uyu ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazamuye indirimbvo zihimbaza Imana (Gospel), dore ko yari anakunzwe cyane. Nyuma y’aho rero akaba yaraje kuzireka akajya muri muzika isanzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages