Mu cyiciro cya gatatu cy’irushanwa ryo kumenya umuhanzi w’icyamamare kurusha abandi, Primus Guma Guma Super Star Season 3 (PGGS3), kuri uyu wa Gatandatu tariki ya kabiri Werurwe 2013 hamenyekanye abahanzi 11 bazarirushanwamo muri uyu mwaka wa 2013.
Iri rushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’uruganda rwenga ibinyobwa mu Rwanda BRALIRWA ryagombaga kuzagirwa n’abahanzi 10 mu mwaka wa 2013, ariko kubera ko abahanzi babiri banganyije amajwi byatumye bombi bajyamo umubare w’abazahatana uhita uba abahanzi 11.
Buri muhanzi waje muri 11 bazahatanira PGGSS 3 yahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 y’uko yatsindiye kuza muri aba batoranyijwe. Biteganyijwe ko ku ya gatandatu Werurwe aba 11 bazasinya amasezerano yo kwinjira muri PGGSS 3 hakazakuriraho ibikorwa bitandukanye bya PGGSS birimo no kujya mu duce dutandukanye tw’igihugu baririmbira abafana babo.
Abahanzi 10 bazahatana
1. Dream Boys
2. Bull Gogg
3. Riderman
4. Christopher
5. Urban Boyz
6. Kamichi
7. Senderi International Hits
8. Dany Nanone
9. Fireman
10. Knowless
11. Mico Prosper
IGIHE yakurikiranye uko ibirori byose byo kugaragaza abahanzi no mu mafoto
Abahanzi batandukanye bari bategereje kumenya abazahatana
Abitabiriye ibirori byo kumenya abahanzi bazahatana babanje gususurutswa binyuze mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye
Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwenga ibinyobwa BRALIRWA rutegura PGGSS, atangiza umuhango wo kumenyekanisha abahanzi bazahatana muri PGGSS 3 yavuze ko yateguwe neza hifashishijwe abafatanyabikorwa muri muzika nyarwanda, ashimira kandi abagize uruhare mu kugira ngo aya marushanwa azagende neza.
Irushanwa PGGSS ryatangiye mu mwaka wa 2011, ubu rikaba rigiye kuba ku nshuro ya gatatu. Ubwa mbere ryegukanywe n’umuhanzi Tom Close, ubwa kabiri ritwarwa na King James. Ubu hategerejwe umuhanzi uzaritwara ku nshuro ya gatatu uzatorwa muri 11 bamaze kumenyekana.
Amafoto: Parfait Karekezi



















TANGA IGITEKEREZO