Mu ntangiriro za 2022 nibwo Isimbi na Shaul Hatzir barushinze, nyuma y’igihe bari mu rukundo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Isimbi yatangaje ko anejejwe no kuba umugabo we yamuhaye imodoka, nk’impano yo ku isabukuru ye.
Ati "Imana ihe umugisha umugabo wanjye kubera ko ahora aharanira icyanshimisha kandi azi neza ibyo nkunda. Impano y’isabukuru."
Ntabwo Isimbi agaragaza umwaka imodoka yahawe yasohokeyemo, gusa igiciro cya Range Rover Evoque kibarirwa muri miliyoni 46 Frw.
Isimbi ni umwe mu banyamideli bakomeye. Yagiye yitabira ibitaramo byo kumurika imideli binyuranye ndetse ni n’umwe mu bakobwa bagaragaye mu ndirimbo ’Closer’ yahuriyemo Meddy, Uncle Austin na Yvan Buravan.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!