Imyambaro ya Niyitanga yayise ‘Inyambo Collection’. Yabwiye IGIHE ko yayitekereje mu gihe cya Coronavirus aho abantu basabwa guhana intera, kudakoranaho no kwambara agapfukamunwa.
Ati “Iyi myambaro nayikoze nshaka gufasha cyane cyane abagore n’abakobwa muri ibi bihe bashaka kurimba. Kuko umuntu wayambara ntiyakwirirwa yambara agapfukamunwa kayo, uturindantoki, amasogisi ku buryo umuntu yayifashisha muri ibi bihe by’icyorezo. Ikindi ni imyambaro ijyanye n’ubukonje.”
Yabajijwe aho yakuye igitekerezo cyo kwifashisha robot yakozwe muri mudasobwa bakayita “Nyambo Azura”, avuga ko yashakaga guhanga ikintu kidakunze gukorwa cyane mu Rwanda cyane cyane mu bahanga imideli.
Ati “Urabona abantu benshi bahanga imideli mu Rwanda bumva ko kuba umuntu agiye kumurikira imideli ye abantu, agomba kwifashisha abasanzwe bakora aka kazi. Twe twashatse guhimba robot yacu, ubundi tukayigaragaza iri mu ntambuko nk’iy’abamurika imideli, tukayishyira hanze imeze nk’iri kuyifotorezamo. Ntabwo ariyo twahimbye nk’uko abantu bakoze ‘Sophia’ ahubwo byose twabikoze twifashishije mudasobwa.”
Tanga afatanyije na Hirwa Honore usanzwe akora ibishushanyo bya 3D, bakoze umukobwa agaragara yambaye yikwije umubiri wose umwenda ukozwe mu ibara ry’inka; uhereye ku mutwe kugeza ku maguru, inyuma akarenzaho ikanzu inafite ibitugu bikozwe nk’amababa y’ikinyugunyugu; unashushe mu ishusho y’imparage.
Tanga yavuze ko yagize igitekerezo cy’iyi myambaro yise ‘Inyambo Collection’ ashaka gukomeza gusigasira umuco wa Afurika, ibyapa by’inyamaswa, ibishushanyo n’amabara avanze asobanura imizi y’abirabura.
Yari aherutse gushyira hanze imyenda irimo iyo yise ‘Ikamba Collection’. Iyi myambaro mu buryo ikozwemo, ijyanishwa n’ibyitwa ‘Ibyanganga’ byambarwa mu mutwe, biba biriho amasaro. Biba bisa n’umwitero wo ku ikanzu iba imeze nk’umushanana. Igaragaza umuco wacu w’u Rwanda.
Mu ikamba Collection harimo amakanzu yiswe ‘Umutanana’. Kuyita gutya byaturutse n’ubundi ku izina rya Tanga yahuje n’umushanana.
Umutanana ni ikanzu igizwe n’imitako igiye itandukanye ku buryo umuntu ashobora kukubona akagira ngo wambaye umushanana ariko yakwitegereza agasanga ari ikanzu. Ifite nayo ibyanganga byayo.
Indi myambaro y’uyu musore yaherukaga, ni iyitwa ‘His-Story in The Making’ cyangwa se ‘Inkuru ye iri gukorwa’ mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Niyitanga Olivier watangije iyi nzu, afite imyaka 23. Yavukiye mu Rwanda aba ari naho akurira. Yatangiye ibyo guhanga imideli nyuma yose gusoza amashuri yisumbuye.
Yabyinjiyemo ari nko kwishimisha akajya afata umwanya munini ahanga imideli ndetse atangira no kujya yambika abantu.
Nyuma yaje kugenda yihugura kugeza ubwo yabonye ko byavamo umwuga wamutunga abitangira atyo, niko gushinga Tanga Designs.
Avuga ko mu myizerere ye ariwe ugomba gufata iya mbere kugira ngo akabye inzozi ze.
Niyitanga amaze kwambika ibyamamare bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo ndetse ubwo Mr Eazi yakoreraga igitaramo mu Rwanda mu 2017 yari yambaye imyambaro ye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!