Ibi bihembo bitegurwa na SupraFamily Ltd isanzwe itegura amarushanwa atandukanye ateza imbere impano nka Supra Voice, Rwanda Influencers Award n’andi.
Nsengiyumva Alphonse ukuriye SupraFamily Ltd itegura ibi bihembo, yabwiye IGIHE ko hazahembwa abanyamideli batandukanye bakizamuka.
Aba bazaba barimo Best female Model [Umunyamideli w’umugore uhiga abandi], Best Male Model [umunyamideli w’umugabo uhiga abandi] ndetse na People Choice Model[uwatowe cyane kurusha abandi].
Umunyamideli w’umugabo n’uw’umugore wahize abandi bazatoranywa hagendewe ku mpano yabo mu kumurika imideli, naho People Choice Model azaba uwatowe na benshi. Kwiyandikisha byaratangiye.
Hazahembwa kandi Overall Winner uzaba wahize abandi uyu ashobora kuba umukobwa cyangwa umuhungu akazahembwa igihembo nyamukuru cya miliyoni 1 Frw ndetse no kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.
Uwiyandikisha asabwa kohereza ifoto ye, amazina ye, imyaka ndetse n’uko areshya n’ibiro bye. Kwiyandikisha bizasozwa 15 Kanama hahite hatangira amatora yo kuri internet.
Abanyamideli bazaba bahize abandi muri bazatoranywa ku wa 15 Nzeri 2024. Umwaka ushize Umutesi Li Hua Brenda niwe wahize abandi bari bahatanye 19.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!