Ibi yabigaragaje mu imurikabikorwa yise ‘Umukororombya’ ryakozwe mu buryo bw’ibihangano by’imideli n’ubugeni bisingiza abagore n’urukundo muri rusange abikesha inshuti yagize mu buzima.
Iri ni imurika ryabereye kuri Institut Français du Rwanda, ryakozwe mu buryo bwihariye aho yakoresheje ibihangano byo mu budodo n’abantu mu kugaragaza ubutumwa yashakaga gutanga.
Ibi bihangano byose byagarukaga ku bikorwa by’indashyikirwa bikorwa n’abagore birimo kurera n’indi mirimo bagiramo uruhare itanga umusanzu muri sosiyete.
Hanagarajwe kandi inkuru zo mu bwana mu kwibutsa abantu ibyo banyuzemo. Urugero ni ibyo abantu bajyaga bavuga ko iyo umuntu araye mu muvure cyangwa isekuru igitsina cye gihinduka.
Shema yabwiye IGIHE ko yatekereje gukora iri murikabikorwa kugira ngo ahe agaciro abagore, by’umwihariko abo basanzwe bakorana bo mu Karere ka Rusizi bakora imyambaro mu budodo.
Ati “Ibintu byinshi nakoresheje bikozwe mu budodo, nabikoze nshaka guha ikuzo abagore babukora, mfata ibyo bakora mbishyira mu buryo bwanjye nashakaga kubaha icyubahiro.”
Yakomeje avuga ko icyo yifuza ko abantu bakura muri iri murika ari ugukundana no guha agaciro abagore.
Ati “Navuga ko abantu bahakuye umukoro wo gusubira mu bwana bakiyibutsa inkuru za cyera, kwibaza icyo inshuti zimaze mu buzima, gushaka akamaro k’urukundo no kumenya urukundo nyakuri.”
“Ikindi ni ukumenya ubushobozi bw’abagore muri sosiyete ibyo bakora tudaha agaciro kandi bo bibabeshejeho.”
Shema ni umwe mu bahanzi b’imideli bashya batanga icyizere kuko akora ubwoko butandukanye bw’imyambaro akoresheje intoki, afite umwihariko wo gukora imyamabaro itanga ubutumwa kurenza icuruza.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!