De Sarno asanzwe ari Umuhanga mu mideli yakoranye n’ibigo bitandukanye nka Prada, Dolce & Gabbana na Valentino aho yagiye agira uruhare mu guhanga imyambaro y’abagore n’abagabo.
Gucci yatangaje ko azaba ashinzwe kureberera imyambaro yose y’abagabo n’abagore ihangwa, ikorwa mu ruhu, imitako yo ku mubiri n’ibindi.
De Sarno azagaragaza ibikorwa bye bya mbere muri Gucci muri Nzeri 2023 mu birori by’imideli bya Milan Women Fashion week.
De Sarno yavuze ko anejejwe no kuba agiye gukorana na Gucci kandi yiteguye gutanga umusanzu we mu kurushaho kwagura ibikorwa byayo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!