Iki gitaramo cyasojwe n’ikiganiro cyatumiwemo abahanzi b’imideli n’abayimurika, cyacishijwe kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Iki kiganiro cyagaragayemo intambuko zitandukanye z’abamurika imideli babiri; Munana Justin ndetse na Muziranenge Divine bamuritse imyambaro ya Bagonza Fabien washinze Bagonza Fashion House na Mugeni Diane washinze Mundi Designs usanzwe akora imyambaro yiganjemo ibitenge.
Hari harimo na Uwimbabazi Moniah ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Rwanda Cultural Fashion Show, wari uhagarariye abategura iki gitaramo. Aba bose bari batumiwe kuri Televiziyo y’u Rwanda mu kiganiro The Versus, gikorwa na Luckman Nzeyimana [Lucky].
Bagonza Fabien, Mugeni Diane na Uwimbabazi Moniah bahurije ku kuba impamvu uruganda rw’imideli rutaratera imbere uko bikwiriye ari uko abantu badashyira hamwe uko bikwiriye.
Basabye Leta gufasha uruganda rw’imideli kuko byaba byiza cyane bijyanye na gahunda yo gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Igitaramo cya Rwanda Cultural Fashion Show cyabanjirijwe n’ibiganiro byabaye ku wa Gatanu tariki 18 Ukuboza, bihuriweho n’abantu bo mu bihugu bitandukanye.
Muri iki kiganiro hifashishijwemo abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda barimo Jay Polly na Jay C n’Umwongereza Enrico Delves.
Abandi batumiwe muri iki kiganiro harimo Nadia Umutoni usanzwe ari umwe mu bakobwa bakurikirwa cyane kuri Instagram mu Rwanda; abanyamakuru Murenzi Emmalito wa Isibo TV, Luckman Nzeyimana [Lucky] wa RBA, Jado Max wa Radio 10 ndetse na Kayihura Robert uzwi mu gukora itangazamakuru ry’imideli gusa.
Hatumiwemo kandi Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda mu 2019 na Ruth Jacob, wigisha iyamamazabikorwa mu ruganda rw’imideli muri Kaminuza y’Uburasirazuba bwa Londres mu Bwongereza.
Uwimbabazi Moniah ushinzwe Iyamamabikorwa muri Rwanda Cultural Fashion Show, yabwiye IGIHE ko ubu imyiteguro y’igitaramo cy’umwaka utaha igeze kure cyane ko bateganya ko muri Kamena ubwo CHOGM izaba iri kubera mu Rwanda aribwo bazakora iki gitaramo mu rwego rwo kwereka abanyamahanga imyambaro yo mu Rwanda rwa kera irimo n’impuzu.
Rwanda Cultural Fashion Show imaze imyaka irindwi iba aho byatanze umusanzu ukomeye mu guteza imbere uruganda rw’imideli mu Rwanda no hanze yarwo. Ni ibirori byo kumurika imideli ariko by’umwihariko byerekana imyambaro gakondo yo mu Rwanda rwo hambere.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!