Iyi nzu ihanga imyambaro itandukanye irimo iy’abagabo, abagore, abasore n’inkumi ndetse n’abana mu ngeri zitandukanye. Ikindi kandi igakora imitako yo mu nzu n’imirimbo y’abantu.
Oli Nganzi w’abana bane mu guhanga imyambaro ye nka benshi mu bahanga imideli arabanza akagira igitekerezo, agashushanya umwambaro ubundi nyuma akabiha umufasha akabidoda.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yageze mu Rwanda mu 2015 we n’umuryango we, ashaka gushinga inzu ihanga imideli ariko bikabanza kumugora cyane ko nta bantu bari baziranye nyuma akaza kubyinjiramo afashijwe n’umuturanyi we wagiye amuhuza n’abantu batandukanye.
Ati “Naje mu Rwanda mu 2015 mara imyaka itatu ntaratangira gukora kubera ko nta bantu twari tuziranye bari kumfasha guhita njya ku isoko ryo mu Rwanda. Mu 2019 nibwo natangiye gukora mfashijwe n’umuturanyi twahuriye ino, gusa O’Poma Design yari isanzwe ihari.”
Oli Nganzi yavuze ko yahisemo kuza gukorera mu Rwanda kuko ari igihugu cyiza kandi gifite uruganda rw’imideli ruri gutera imbere ariko na we ashaka gutanga umusanzu mu guteza imbere ibikorerwa muri Afurika muri rusange.
Ati “Naje gukorera mu Rwanda nshaka gukomeza guteza imbere ibikorerwa muri Afurika muri Rusange. Nshaka ko dukomeza kwereka isi ibyo Afurika imaze kugeraho mu guhanga imyambaro. Uruganda rw’imideli mu Rwanda rumaze gutera imbere.
Asobanura ko imyambaro ye ifite umwimerere wa kinyafurika.
O’Poma Design ikorera mu Murenge wa Remera Nyabisindu, hafi ya Rond Point.














Amafoto: @Jeremie_Photo1
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!