Hari abajya gusenga, gusangira n’imiryango no kwitabira ibirori bitandukanye byo kwishimana kuri uyu munsi baba barimbye, ariyo mpamvu hari imyambaro itandukanye wakambara bitewe n’uko ugiye kwizihiza uyu munsi.
Mu myambaro abantu bagomba kwambara kuri Noheli baba bagomba kwibanda ku mabara yabugenewe kuri uyu munsi arimo umutuku, umukara, umweru, icyatsi na zahabu ‘gold’.
Aya mabara yose uyashyira mu myambaro ukaba wayavanga bitwe n’aho ugiye. Ku bantu bagiye mu birori hanze, abagore bakambara amakanzu, amasarubeti, amajipo n’indi myambaro yambarwaga mu birori byubashywe.
Ku bagabo bashobora kwambara ‘costume’ amapantalo n’amashati n’indi myenda yo kurimbana. Ari nk’umuryango usohokeye hamwe wahitamo ibara uhurizaho mu gukomeza kwirimbisha.
Mu gihe abantu bagiye kwizihiza Noheli mu rugo bashobora kwambara imyenda yo mu bwoko bwa ‘pajamas’ ifite ya mabara yo kwambara kuri uyu munsi.
Abakunda imyambaro ikorerwa mu Rwanda izwi nka ‘Made in Rwanda’ nabo ntibibagiranye kuko inzu z’imideli zitandukanye zakoze imyambaro abantu bambara muri iyi minsi mikuru.
‘CAMU Knit Collection’ yashyize hanze imipira y’ubudodo yo kwambara kuri Noheli, Joyce Fashion designs nayo yasohoye imyambaro itandukanye yiswe ‘Ukwisobanukirwa’ igenewe iminsi mikuru, Uzi Collection nayo yashyize hanze imyambaro yagenewe ibi bihe n’izindi nzu zitandukanye ni ko zabigenje.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!