Hari imyenda itandukanye ishobora kwambarwa n’abagabo ndetse n’abagore bitewe ni icyo umuntu akunda, aho agiye ndetse n’ikirere.
Imwe mu mipira yo kwifubika izwi nka ‘Hoodie’ isa nk’iyakorewe abahungu ariko abakobwa cyangwa abagore nabo barayambara mu gihe cy’imvura cyangwa ubukonje mu buryo bwo kurimba.
Inkweto zifunze bakorana imyitozo ngororamubiri ‘sneakers’ akenshi zinambarwa warimbye ugiye ahantu. Na zo ni zimwe mu nkweto zambarwa n’abantu bose, si abagabo gusa cyangwa abagore.
Ahanini ni urubyiruko rukunda ubu bwoko. Ku bakobwa n’abahungu izi nkweto zijyana na byinshi bambara ndetse n’ubwoko bwazo.
Imipira ifashe mu ijosi y’amaboko maremare nayo yambarwa n’abagabo ndetse n’abagore. Cyane iyo bambaye ijipo n’ipantalo naho abagabo iyo bambaye amakote, cyangwa ritariho nabyo biba byiza iyo ari ibara rimwe.
‘Matchin sweatpants’ n’amapantalo cyangwa amakabutura asa nk’umupira wo kwifubika. ‘Hoodieie’ ino myenda akenshi abantu bose barayambara yaba abagabo cyangwa abagore. Akenshi usanga n’abakundana bajyanisha iyo babishatse nk’umugore n’umugabo, ibizwi nka ‘couple outfits’.
Amapantalo y’amakoboyi manini cyane akenshi y’abagabo batacyambara usanga abakobwa bayabika bakayambara kuko ari n’imwe mu myenda igezweho iki gihe ku mpande zombi.
Kuri ubu umukobwa ayambarana na T-shirt cyangwa isengeri ntoya hamwe n’ishati nini cyane.
Amashati y’abagabo yaba ayo bambarira mu ikote cyangwa ayo bambara asanzwe ku ikoboyi yose abagore nabo barayambara. Akenshi usanga bayambara mu bundi buryo cyangwa ubusanzwe.
Urugero iyo ari imwe ijya mu makote bashyiramo umushumi cyangwa ‘chain’ hamwe n’umukandara ikaba ikanzu bitewe n’indeshyo ifite yaba ari isanzwe wambara ahantu hose usanga bayifungura imbere bagashyiramo isengeri.
Si amashati gusa hari na T-shirt’ z’abagabo zambarwa n’abagore na yo bayambariraho amapantalo n’amajipo magufi ndetse n’ibindi bijyanye.
Ingofero twese tuzi ko akamaro kayo ari ukuturinda izuba, imvura ndetse n’umuyaga. Mu bihe byo hambere abagore ntibambaraga ingofero nk’umuco ariko aho umuco ukuriye ubu bose bambara ingofero akaba ari kimwe mu bintu byambarwa cyane n’abagabo ndetse n’abagore.
Amakabutura ayo ari yo yose na yo ni imwe mu myenda abantu bose bambara bitewe n’aho ugiye, wenda ni hafi yo mu rugo, cyangwa usohokeye hafi ndetse no mu myitozo ngororamubiri.
Amapantalo ameze nk’aya ’costum’e na yo yambarwa n’abagabo ndetse n’abagore akenshi iyo bagiye mu kazi bitewe kandi n’ibyo yambariyeho.
Si ibi gusa hari amakote y’amakoboyi y’abagabo ‘denim jackets’ ariko n’abagore bambara akenshi bayahuza n’amapantalo y’amakoboyi ndetse n’amakanzu ku bakobwa.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!