00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hermès yavanye LVMH ku mwanya wa mbere muri sosiyete z’imideli zikomeye

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 16 April 2025 saa 01:59
Yasuwe :

Sosiyete ya LVMH yari imaze igihe ku mwanya wa mbere mu ziyoboye izindi mu guhanga imideli ku rwego mpuzamahanga, yamaze gusimburwa na Hermès nyuma y’aho imigabane yayo igabanyutseho 7%.

Ku wa 15 Mata 2025 ni bwo Hermès izwi cyane mu gukora bikapu byihagazeho by’abagore birimo Birkin na Kelly yakuye LVMH kuri uyu mwanya.

Ibi byabaye nyuma y’uko LVMH isanzwe ifite amashami nka Louis Vuitton, Moët, Hennessy, Dior, Tiffany & Co. na Sephora, idatanze umusaruro wari witezwe mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka.

Ibi byatewe n’uko abaguzi bari basanzwe bagana LVMH bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa bagabanyutse.

Imigabane ya LVMH yagabanyutseho 7% bitewe n’iki gihombo, bituma agaciro kayo kamanuka kagera kuri miliyari 246 z’Amayero, mu gihe Hermès yo igeze kuri miliyari 247 z’Amayero.

Ni inshuro ya mbere Hermès isimbuye LVMH ku mwanya wa mbere wa sosiyete z’imideli zikomeye ku Isi. Izi sosiyete zombi zikomoka mu Bufaransa.

Hermès ikomeje kubona abakiliya benshi hirya no hino biturutse ku kuba ibikoresho ikora birimo ibikapu ibishyira ku giciro cy’ibihumbi 11 by’Amayero ndetse n’iyo izamuye ibiciro ntijya irenza hagati ya 7% ku mwaka. Ibi biciro biri hasi ugereranije n’ibya LVMH.

Hermès yagiye ku mwanya wa mbere muri sosiyete z’imideli zikomeye, isimbuye LVMH

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .