00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamideli 40 bazifashishwa mu kumurika imyambaro ya ‘Albert Supply Textile’ batoranyijwe (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 July 2025 saa 08:45
Yasuwe :

Albert Supply Textile Ltd ikorera imyambaro mu Rwanda, yatangiye urugendo rwo gushakisha abanyamideli izifashisha mu birori byo kumurika imideli biteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Ibi birori byatangiye gutegurwa ku buryo mu Ukuboza 2025 bizaba binogeye ijisho. Ku ikubitiro Albert Supply Textile Ltd yatoranyije abanyamideli 40 bazifashishwa mu barenga 300 bari bitabiriye.

Abanyamideli batoranyijwe bazafashwa kwitegura neza badoderwa imyambaro ijyanye n’imiterere yabo bazifashisha.

Biteganyijwe ko bazanakora umwiherero uzabafasha kugira ubundi bumenyi bunguka. Ni amahugurwa bazahabwa na Jacqueline Happy Umurerwa wamenyekanye mu ruganda rw’imideli mu myaka irenga 15 ishize.

Uyu yanitabiriye ibirori bitandukanye bikomeye ku Isi birimo Paris Fashion Week, New York Fashion n’ibindi.

Umurerwa utuye muri Afurika y’Epfo ari mu Rwanda aho yatumiwe na Nsengiyumva, ngo aze kumufasha gutoza aba banyamideli.

Nsengiyumva Albert watangije Albert Supply Textile Ltd, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyo gutegura ibirori by’imideli atari ubwa mbere bagikoze, ariko kuri iyi nshuro bahisemo kugikora mu buryo bwa kinyamwuga.

Ati “Twari twateguye ikindi gikorwa muri Kamena 2025, ubwo rero twarabikoze ariko abantu barambwira bati ‘turifuza ko wazongera ukadukorera ikindi gitaramo cyo kumurika imideli’. Aba turi guhitamo ni abashobora kuzambara bakaberwa.”

Ni igikorwa kizaba mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 Nsengiyumva amaze akora ibijyaye no kudoda.

Ati “Maze imyaka 40 nkora ibijyanye no kudoda. Ubwo nakoreraga mu Bushinwa ntabwo nabonye umwanya uhagije wo kuba nakora ibirori by’imideli mbere.”

Ku bijyanye no gukorana n’Abanyamideli, Nsengiyumva yavuze ko yahisemo kubitangirira mu Rwanda ariko agateganya ko ari igikorwa kizakomereza no mu bindi bihugu.

Ati “Nababwiye ko nshaka kureba uko twahera mu rugo, hanze y’u Rwanda tugatangirira muri Uganda twerekana imyambaro yanjye, muri Kenya na Tanzania ariko tukazajya no hanze ya Afurika.”

Nsengiyumva asanzwe afite uruganda rukora imyenda ruherereye mu Cyanya cy’inganda i Masoro. Uyu mugabo ni umwe mu bashoramari bo mu Rwanda bafite ibikorwa bikomeye.

Yatangiye ubushabitsi akiri muto, akora akazi k’ubudozi kuko ari bwo yize, yagura ibikorwa kugeza ubwo ageze ku ishoramari ryagutse akorera mu Rwanda, mu Bushinwa na Centrafrique.

Abakobwa bazi gutambuka neza bari babukereye ubwo hatoranywaga abazitabira ibirori byo kumurika imyenda ikorwa na Albert Supply Textile Ltd
Hatoranyijwe abanyamideli Bazamurika imyambaro ya Albert Supply Textile Ltd
Abanyamideli barenga 300 bari bitabiriye iki gikorwa cyo gutoranya abazerekana imyambaro ya Albert Supply Textile
Aba ni bamwe mu banyamideli batoranyijwe na Albert Supply Textile bagiye gukorana n'iki kigo
Buri wese yageragezaga kugaragaza ubuhanga bwe mu kumurika imideli
Albert Nsengiyumva yatangiye ibijyanye no kudoda mu myaka irenga 40 ishize. Ubu ari gushyira imbaraga mu gutegura ibirori byo kumurika imideli bikunze kuba gake mu Rwanda
Ganza Gaby ubanza ibumoso na Jacqueline Happy Umurerwa hano baganiraga n'umwe mu bari bitabajwe mu gutoranya abanyamideli bagiye kwifashishwa na Albert Supply Textile
Jacqueline Happy Umurerwa aza mu Rwanda gutoza abanyamideli
Abanyamideli biganjemo abakizamuka bahawe umwanya berekana impano zabo
Ganza Gaby ni we werekeraga abakobwa bamurika imideli uko bakwiriye kwitwara
Abakobwa basanzwe bagaragara mu birori byo kumurika imideli bagaragaje ubuhanga bwabo mu gikorwa cyo gutoranya abazamurika imyambaro ikorwa na Albert Supply Textile Ltd
Jacqueline Happy Umurerwa wamenyekanye mu ruganda rw’imideli mu myaka irenga 15 ishize ni we wifashishijwe mu gutoranya abanyamideli bagiye gukoreshwa na Albert Supply Textile
Inkumi n'abasore bari babukereye bashaka guhatanira kuba bamwe mu bazakorana na Albert Supply Textile Ltd
Nsengiyumva Albert asanzwe ari umwe mu bashoramari bakora ibikorwa bitandukanye mu Rwanda no mu mahanga. Ubu yashyize imbaraga mu guteza imbere uruganda rw'imideli

Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages