00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutegura ibirori by’imideli no kwigisha abarenga 5000 ubudozi: Nyiri Albert Supply Textile twaganiriye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 February 2025 saa 10:20
Yasuwe :

Ntibikiri inkuru mbarirano, u Rwanda rumaze kuba igihugu kiri gutera imbere umunsi ku wundi, mu bice bitandukanye bizamura ubukungu bw’igihugu.

Muri ibyo, hari no guhanga imyambaro n’inkweto cyane ko benshi batagikenera kujya mu Butaliyani cyangwa mu bindi bihugu byubatse izina mu kurimbisha abantu mu myaka yo hambere kuko mu Rwanda nta kintu ushaka kurimba yahabura.

Uretse inzu z’imideli zimaze kwamamara mu gihugu, hari ibyarenze inzu z’imideli habaho inganda zihanga imyambaro umunsi ku wundi ku buryo bisagurira amahanga, ndetse benshi bamaze kumenya ibanga basigaye barajwe ishinga no kwambara ibyakorewe mu Rwanda.

Mu nganda ziri kubaka izina yaba mu Rwanda no hanze harimo urwa Albert Supply Textile Ltd; rwatangijwe na Albert Nsengiyumva.

Uyu musaza yabwiye IGIHE ko uru ruganda rwavukiye muri Uganda mu myaka myinshi ishize, aza gukorera muri Kenya ariko mu 1996 afata umwanzuro wo gukorera no mu Rwanda afasha abana b’imfubyi.

Ati “Ni uruganda Nyarwanda rwavukiye muri Uganda mu 1977, twakoreraga muri Kenya hanyuma tuza gutangira gukorera mu Rwanda. Ariko mu 1996 twigishaga abantu b’imfubyi, abo bana bamaze kubimenya nabahaye imashini ndababwira nti namwe nimutangire mukore. Mu 2003 nagiye mu Bushinwa, hanyuma ngaruka hano ni bwo nafunguye ishami mu Rwanda.”

Avuga ko uretse kuba akoresha abantu, nk’umuntu wize ubudozi wamaze kumenya umumaro wabwo arajwe ishinga no kubuteza imbere abwigisha benshi bamugana.

Ati “Ni uruganda Nyarwanda kandi twigisha abana b’Abanyarwanda kugira ngo bazavemo abadozi babigize umwuga. Ndashaje ariko nshaka kuzasiga hari abana nigishije babizi nkanjye.”

Yagaragaje ko umwihariko w’imyambaro bakora ari uko iba ifite umwimerere wo kuba ikoze mu buryo idashobora gucuya, gupfuka ndetse no kuba yatakaza umwimerere uwayiguze yayiguranye.

Ati “Iyo myenda dukora harimo imyenda ya ‘cotton wool’ 100% yaba amashati, n’imipira y’amaboko magufi. Isoko rya hano mu Rwanda iyo ukoze ibintu biragurwa, Abanyarwanda bakunda ibintu byiza. Umwihariko w’imyambaro yacu ni uko ari imyenda myiza, idacuya cyangwa se ngo ibe yapfuka.”

Nsengiyumva agaragaza kandi ko nubwo bagiye bahura n’imbogamizi mu bihe batangiriyemo, biturutse kuri COVID-19, ubu intego bafite ari uko mu myaka itanu iri imbere bazaba bamaze kwigisha abadozi barenga ibihumbi bibiri.

Ati “Dutangira twahuye na COVID-19 iratuzengereza [...] utangira buhoro buhoro ariko bikazatera imbere. Icyo nishimira ni uko twigisha abana b’Abanyarwanda bakaba babimenya. Mu myaka itanu nifuza ko tuzaba tumaze kwigisha kudoda abana 5000 cyangwa 2000 bizaterwa n’igihe tuzaba tugezemo.”

Uyu mudozi ubirambyemo avuga ko yatekereje gufasha abashaka kumenya kudoda, cyane ko yashakaga kugendana na gahunda ya Leta yo guteza imbere urubyiruko.

Kugeza ubu Albert Supply Textile ikoresha abakozi barenga 250, bahoraho bakora ibikorwa bitandukanye birimo kwita ku myambaro yakozwe, gutunganya imyambaro n’ibindi bitandukanye.

Nsengiyumva watangije uru ruganda ni umwe mu bashoramari bo mu Rwanda, bafite ibikorwa bikomeye kandi bigaragarira amaso.

Yatangiye ubushabitsi akiri muto, akora akazi k’ubudozi kuko ari bwo yize, uko iminsi igenda, yagura ibikorwa kugeza ubwo ageze ku ishoramari rya miliyari nyinshi z’Amanyarwanda mu bihugu birimo u Bushinwa na Centrafrique.

Uretse uru ruganda rukora imyambaro, arashaka gutangira guteza imbere uruganda rw’imideli abinyujije mu gutegura ibirori bitandukanye byo kumurika imideli. Ku ikubitiro igitaramo cya mbere agiteganya mu mpeshyi aho azatumiramo umwe mu bahanzi bakomeye bakomoka mu Rwanda bakorera umuziki hanze yarwo n’abanyamideli mpuzamahanga.

Nsengiyumva ni we watangije uru ruganda avuga ko ashaka kwigisha ku bwinshi abashaka kumenya kudoda mu buryo bw'umwuga
Nsengiyumva afite gahunda y'uko mu myaka itanu azaba amaze kwigisha kudoda abarenga ibihumbi bitanu mu Rwanda
Nsengiyumva Albert kenshi aba ari ku ruganda aganiriza abakozi aberekera aho abona hari ibibura ngo umwenda wakozwe ube mwiza kurushaho
Albert Nsengiyumva asanzwe ari umwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye mu Rwanda
Amakoti yo muri Albert Supply Textile Ltd aba ariho ibirango by'uru ruganda
Aya ni amwe mu makoti akorerwa muri uru ruganda
Imipira ya T-Shirts ikorwa n'uru ruganda irihariye
Albert Supply Textile Ltd ikoramo abakozi barenga 200
Mu guhanga imyambaro hifashishwa imashini zigezweho
Hakorerwa n'abantu b'ibitsina byombi hatabayeho gutonesha bamwe
Abakozi baba bashyashyana buri wese agerageza gusoza inshingano ze
Benshi bahungukira ubumenyi ku buryo butanga icyizere ku hazaza mu mwuga w'ubudozi
Urubyiruko ruri mu bashyirwa ku isonga mu kubona imirimo n'ubumenyi muri Albert Supply Textile
Bafite ahantu hisanzuye ho gukorera akazi kabo ka buri munsi
Ibikorwa bya Albert Supply Textile byamaze kurenga imbibi z'u Rwanda
Imyambaro yamaze gutunganywa uba ubona ifite umwihariko
Ni iwabo w'abashaka kwambara gisirimu
Imyambaro bayifite ku bwinshi ku buryo nta kibazo cyo guhaza isoko bahura na cyo
Bakora imyambaro y'amoko atandukanye ku buryo bahaza amahitamo y'ababagana
Uretse amakoti, uru ruganda rukora n'amashati meza y'amaboko maremare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .