00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dutemberane muri “Imboni Creative Hub”, igicumbi gishya cy’ubuhanzi (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 July 2025 saa 06:32
Yasuwe :

Sosiyete ya Imboni Creative isanzwe ikora ibikorwa bijyanye n’imideli mu Rwanda yatangije igicumbi cy’imyidagaduro, cyiswe ‘Imboni Creative Hub’ mu rwego rwo gufasha urubyiruko rufite impano muri uyu mwuga wo kumurika imideli ndetse no mu zindi zitandukanye.

Ni igikorwa cyabereye ku Kacyiru, aho Imboni Creative isanzwe ikorera ari naho ibikorwa byayo, byafunguwe ku mugaragaro bizajya bibera umunsi ku wundi.

Nsenga Magnifique Yves uri mu batangije Imboni Creative, yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gutangiza igicumbi cy’ubuhanzi, cyaturutse ku kuba barashakaga guha rugari abanyempano.

Ati “Igitekerezo cyacu ni ugukora urubuga abahanzi batandukanye, bazajya bahuriramo kugira ngo basangizanye ibitekerezo, babihuza n’impano bafite kugira ngo babyerekane ahantu hatandukanye cyangwa bagire ikindi babikoramo.”

Yavuze ko bari bamaze imyaka itanu bakora, ariko muri uyu mwaka bagahitamo gutangira gukora igikorwa gifata ku nguni zose z’ubuhanzi, kandi bagahuriza hamwe abantu benshi aho gukora ibintu bonyine.

Ati “Twasanze mu myaka itanu tumaze icy’ingenzi atari ukwifasha dukora ku giti cyacu, ahubwo icya mbere ari uguhuza abahanzi batandukanye bakungurana ibitekerezo, kuko twaje gusanga gukorana nk’abahanzi aricyo cya mbere kuruta uko twakorana n’abandi bantu tutazi, kuko twe tuba dusangizanya ibitekerezo bitewe n’icyo dushaka.”

“Niyo mpamvu twavuze ngo bitewe n’urugendo twanyuzemo n’imbaraga byadufashe, kubera iki tutafasha abakiri hasi, tukabazamura, tukabereka uko ibintu bikorwa.”

Yavuze ko ariyo mpamvu bahisemo kubanza gukora igikorwa gihuriza hamwe aba bahanzi bakerekana ibintu byabo, ku buryo bazabasha kureba ishusho ngari y’aho ibintu bigana.

Akomeza avuga ko imiryango ifunguye ku bahanzi bose, barimo abavuga imivugo, abaririmbyi, abahanzi b’imideli.
Aba bahanzi binyuze mu kungurana ibitekerezo, bazajya bahuza ibyo bakora n’imideli cyane ko Imbona Creative Hub ariyo yibandaho cyane.

Ati “Tuzajya tureba niba ukora umuziki, tuvuge tuti ni gute urawuhuza n’imideli? Kubihuza ni ukuba wakora ikintu cyawe, ushobora gukora iyo ndirimbo ukaba watuvugisha tukagukorera imyenda; ukaba waduhereza ibitekerezo by’imyenda yawe tukayikora.”

Arakomeza ati “Bitewe n’igitekerezo ufite tukaba twakora ikintu runaka[...] ushobora no kuba ushushanya wenda ukaza ukavuga uti ibihangano byanjye twabishyira mu mideli, nko ku myenda aho kubimurika kuri ‘tableau’.”

Imboni Creative Hub imaze imyaka itanu, ndetse isanzwe ifite irindi shami ku Muhima mu Mujyi wa Kigali ariko icyicaro cyayo giherereye Kacyiru.

Mu gikorwa cyo gutangiza ‘Imboni Creative Hub’, hamuritswe ibikorwa bitandukanye by’abanzwe bakora imyambaro n’ibindi birimo inkweto.

Mu berekanye ibyo bakora harimo Afro Lago ikora inkweto, K’tsobe ikora imirimbo yambarwa irimo imikufi, ibikomo, impeta n’ibindi bikoranywe umwihariko wa Kinyafurika na Fragile bakora imyambaro na Skateboarding.

Ikindi gikorwa cyo kumurika ibikorwa bya ‘Imboni Creative Hub’ kizaba mu mpera z’uyu mwaka.

Imboni Creative imaze imyaka itanu ikora imyambaro itandukanye
Imboni Creative Hub ni igicumbi ku bahanzi atari abakora imideli gusa ahubwo n'abandi bakora ubuhanzi muri rusange
Imwe mu myambaro kugeze ubu ikorwa na Imboni Creative
K'tsobe ikora imirimbo yambarwa irimo imikufi, ibikomo, impeta n'ibindi bikoranywe umwihariko wa Kinyafurika ni imwe mu bari gukorana na Imboni Creative Hub
Imyambaro ya Imboni Creative iba iriho ibirango bigaragaza umuco wo hambere
Ubwo Imboni Creative Hub yatangizwaga ku mugaragaro habayeho ubusabane ku bitabiriye
Aha ni ahamanikwa imyambaro y'abadozi ba Imboni Creative ndetse n'iy'abandi bahanzi batangiye kugana igicumbi cyabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages