Mu nkuru zacu zitandukanye ndetse zizajya zibageraho kenshi tuzajya twifashisha abahanga mu kwambika abantu badufashe mu kurangira abanyarwanda uburyo bakwambara bakaberwa kandi bijyanye n’igihe.
Kuri iyi nshuro twifashishije umuhanga mu kwambika abantu, Ingabire Sylvie, ufite iduka ryambika abakobwa n’abagore ryitwa Diva Shop riherereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya CHIC.
Ingabire yatweretse imyambaro y’abakobwa n’abagore bifuza kurimba muri ibi bihe by’impeshyi ayishyize mu byiciro bitatu;
Ku ikubitiro yatweretse imyambaro ushobora kwambara ugiye mu kazi ariko ukaba wanayirimbana, imyambaro ushobora kwambara usohotse ariko ushaka no kuruhura umubiri ndetse n’imyambaro y’ibirori.
Iyi ni imyambaro iri hagati y’amafaranga ibihumbi mirongo itanu ndetse n’ibihumbi Magana atatu nk’igiciro fatizo ku muntu wifuza kwambara neza akaberwa muri iki gihe cy’impeshyi.
Ibi byiciro asobanura impamvu yabihisemo yagize ati ”Turi mu bihe by’impeshyi ndetse bitoroshye kubera icyorezo cya Covid-19, ariko abantu kenshi baba bashaka kurimba cyane ko nubwo ibirori bisigaye birangira kare ariko hari ibikiba.”
“Abakunzi bo gusohoka n’ubundi baracyasohoka mu mahoteli ndetse na restaurants zitandukanye rero abifuza kurimba rwose niyo baba bari mu rugo bahora barimbye.”
Reba imyambaro icumi wakwambara ukaberwa muri iki gihe cy’impeshyi
Icyiciro cya mbere ni imyambaro ushobora kurimbana ugiye mu kazi mu gihe cy’impeshyi ariko ukaba wanayisohokana mu gihe wagira gahunda itunguranye;
Icyiciro cya kabiri ni imyenda yo kwambara usohotse mu gihe cy’ubushyuhe kandi ukaba uberewe
Icyiciro cya gatatu ni amakanzu y’ubukwe ushobora kwambara mu mpeshyi mu gihe hashyushye ugataha kare



















TANGA IGITEKEREZO