Iki gikorwa cyo gutoranya abanyamideli bazitabira Rwanda Cultural Fashion Show cyari cyiyandikishijemo abarenga 100 biganjemo abakizamuka muri uwo mwuga. Abateguye iki gitaramo batangaje ko ari intambwe nziza kubona na bo batangiye kwitinyuka bitandukanye n’ahandi usanga ari amasura amwe y’abazwi ahora agaruka.
Gutoranya abanyamideli bazitabira ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya gatandatu, byabereye kuri Great Season Hotel i Gacuriro, aho hifashishijwe bamwe mu bakemurampaka bafite ubunararibonye mu bijyanye no kumurika imideli nka Dukundane Charotte, Mr. Serge ndetse hakabamo n’umunyamerika ufite ubuhanga mu bijyanye no guhitamo abanyemideli berekana imyenda Mrs. Jun.
Umuyobozi wa Rwanda Cultural Fashion Show Ntawirema Celestin yabwiye IGIHE ko impamvu bakoze izi mpinduka harimo no kubaka uruganda rw’imideli rw’ejo hazaza bakaba barifuje gukemura ikibazo cy’abanyamideli benshi bakizamuka bavuga ko bajyaga babangamirwa no kwitabira amajonjora ntibahabwe umwanya.
Yagize ati “Urabona abanyamideli berekana imideli n’abantu nakwita ko ari ingirakamaro muri uru ruganda rw’imideli mu Rwanda, iyo rero hagize ikibazo cyangwa se impinduka ku munyamideli umwe bigira ingaruka kuri twebwe dutegura ibitaramo. Ingaruka navuga ni nk’iyo umunyamideli akoze ubukwe cyangwa se iyo abyaye akenshi bahita babivamo. Nibyiza ko tuzamura n’abana bato hagamijwe kubaka n’ejo h’uyu mwuga wo kwerekana imideli.”
Akomeza avuga ko urebye ibintu biri guhinduka cyane kuko usanga n’abanyamideli basanzwe berekana imideli mu bitaramo bizwi mu Rwanda basigaye batinya kuza kurushanwa n’abakizamuka bigaragaza neza akemeza ko abamaze kugera ku rwego rwo hejuru batagakwiye kwitesha amahirwe yo gukomeza kwigaragaza no mu bikorwa bahuriramo n’abo bandi bakizamuka.
Umukemurampaka Mrs. Jun ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko asanga ari bintu byiza kuba Rwanda Cultural Fashion Show yaranahaye abana bato urubuga ngo berekane impano zabo.
Yagize ati “Ubundi iwacu habaho n’ibitaramo by’imideli aho usanga ari abana bitabiriye bari hagati y’imyaka itandatu na 12 gusa. Ni byiza rero kuba no mu Rwanda abategura ibi bitaramo bari no gutoza abana bato muri uyu mwuga biratanga icyizere cy’ejo haza.”
Abategura iki gikorwa batangaje ko urutonde rw’abatoranyijwe rurajya ahagaragara bidatinze bakazatangira imyitozo mu cyumweru gitaha. Abanyamideli batatoranyijwe na bo bahawe amahirwe y’ubutumire bwo kuzakurikirana ibirori mu gitaramo cyagutse gitegerejwe mu kwezi gutaha.
Ibirori bya Rwanda Cultural Fashion Show bigiye kuba ku nshuro ya gatandatu, biteganyijwe kuba ku wa 8 Nzeri 2018 muri Kigali Cultural Village (Camp Kigali). Byaherukaga guhembwa nk’ibiteza imbere abakora ibikorerwa imbere mu gihugu mu bihembo bya Made In Rwanda Awards.



















TANGA IGITEKEREZO