Iyi nama izwi nka CHOGM [Commonwealth Heads of Government Meeting] iri kubera i Kigali izitabirwa n’abarenga 5000 barimo Igikomangoma Charles, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson n’Abakuru b’Ibihugu barenga 35.
Hazakorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo inama n’ibindi bijyanye n’imyidagaduro haba ibitaramo n’ibikorwa byo kumurika imideli bizitabirwa n’abahanzi b’imideli baturutse mu bihugu binyuranye.
Mu bijyanye n’imideli hateguwe Kigali Fashion week izakorerwamo ibikorwa bitandukanye bijyanye n’imideli, byateguwe na Collective RW.
Tariki 21 Kamena 2022 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, kuva saa Kumi hazabera ibiganiro bijyanye n’ubucuruzi mu mideli.
Kuri uyu munsi saa Moya n’igice kugeza saa Yine kuri ATELIER hazaba ibikorwa bya nijoro bigenewe imideli ari na bwo hazamurikwa isoko rya Commonwealth n’imurikabikorwa ry’amafoto riteganyijwe muri iki cyumweru. Bizanakomeza ku munsi ukurikiyeho.
Tariki 23 Kamena 2022, muri BK Arena hazaberamo ibikorwa byo kumurika imideli bizitabirwa n’abanyamideli batandukanye. Kwinjira bizaba ari 25.000 Frw na 15.000 Frw.
Ku wa 25 Kamena 2022 kuri ATELIER ni bwo hazaba ibikorwa byo gufunga isoko rya Commonwealth n’imurikabikorwa ry’amafoto.
Ikindi gikorwa kijyanye n’imideli cyateguwe ni CHOGM Street Festival yateguwe na Kigali Farmers, Artisans’ Market, Ikaze PCO na Intore Entertainment.
Iki gikorwa kizamara icyumweru kibera mu Imbuga City Walk, agace katanyurwamo n’ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali rwagati, kirimo ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro n’abanyamideli batandukanye ndetse abo mu Rwanda bazahabwa umwanya wo kumurika ibikorwa byabo.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!