Bitewe n’izindi gahunda ziri kuri Stade Amahoro z’Akarere ka Gasabo zijyanye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’Umuryango RPF Inkotanyi umaze uvutse, igitaramo cya Jay Polly cyo kumurika ‘album’ ye “Umwami uganje” cyari kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2012 cyimuriwe kuri iki cyumweru tariki ya kabiri Ukuboza 2012.
Iki gitaramo kizabera imbere muri Petit Stade aho kubera muri Parking.
Uwera Jean Maurice, umunyamakuru kuri Radio Flash FM akaba na mukuru wa Jay Polly, uri mu bategura iki gitaramo yabwiye IGIHE ko Jay Polly azahuriza hamwe igitaramo cye cy’i Musanze n’icy’i Kigali kubera izi mpinduka ashimangira ko zitunguranye.
Yavuze ko Jay Polly azaririmba saa cyenda n’iminota makumyabiri (3:20 PM) i Musanze ahite aza i Kigali aho azaba ari saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6 PM).
Uwera arahumuriza abakunzi ba Jay Polly ko ntacyo bizahindura gikomeye ku mitegurire n’imigendekere y’iki gitaramo kandi asaba abakunzi b’uyu muraperi kwihanganira izo mpinduka.
Byinshi ku gitaramo cya Jay Polly kanda HANO



















TANGA IGITEKEREZO