00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yubile y’imyaka 50 - Jean Paul Samputu

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 27 June 2012 saa 12:42
Yasuwe :

Kuwa Gatandatu tariki ya 30 Kamena 2012, nibwo inararibonye muri muzika Jean Paul Samputu, azizihiza Yubile y’imyaka mirongo itanu (50) amaze avutse ndetse yizihize isabukuru y’imyaka 35 amaze muri muzika.
Ubusanzwe Jean Paul Samputu yavutse ku itariki ya 15 Werurwe 1962, avukira i Ngoma ho mu Karere ka Huye y’ubu. Mu mwaka wa 1977 nibwo yatangiye umuziki kuva ubwo kugeza ubu nta kindi yakoze uretse umuziki ari nawo umubeshejeho we n’umuryango we, akaba yaragiye anatsindira ibihembo (…)

Kuwa Gatandatu tariki ya 30 Kamena 2012, nibwo inararibonye muri muzika Jean Paul Samputu, azizihiza Yubile y’imyaka mirongo itanu (50) amaze avutse ndetse yizihize isabukuru y’imyaka 35 amaze muri muzika.

Ubusanzwe Jean Paul Samputu yavutse ku itariki ya 15 Werurwe 1962, avukira i Ngoma ho mu Karere ka Huye y’ubu. Mu mwaka wa 1977 nibwo yatangiye umuziki kuva ubwo kugeza ubu nta kindi yakoze uretse umuziki ari nawo umubeshejeho we n’umuryango we, akaba yaragiye anatsindira ibihembo myinshi ku rwego mpuzamahanga.

Mu kwizihiza iyi sabukuru Samputu yateguye igitaramo cya muzika kizabera Car Wash hafi yo ku Kinamba, aha ni mu mujyi wa Kigali, guhera saa saba z’amanywa ahateganyijwe kuririmba abahanzi bakomeye yaba mu Rwanda ndetse no mu Kare u Rwanda ruherereyemo.

Samputu avuga ko kuba yujuje imyaka 50 ari ikintu gikomeye atapfa kwihererena. Akaba ngo agomba kubyishimira akanabishimira n’Imana yamubaye hafi.

Agira ati: “Nabura gute kwizihiza igice cy’ikinyejana? Hari byinshi nanyuzemo Imana irandinda ngomba kwishimira ko nkiriho kandi nkanashimira Imana yo mugenga wa byose.”Mu rwego rwo gusangira ibi byishimo n’abantu bose bakunze umuziki we, Samputu akaba yarateguye iki gitaramo aho azaba ari kumwe n’abahanzi benshi baba aba hano mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Kugeza ubu abahanzi bazitabira iki gitaramo harimo: Jose chameleon na Eddie Kenzo bo mu gihugu cya Uganda naho mu bo mu Rwanda hakaba harimo: Intore Masamba, Knowless, King James, Christopher, Eric Sanderi, Jay Polly, Beaty for Ashes n’abandi harimo na Orchestre izaba icuranga indirimbo za Samputu.

Nyuma yo kwizihiza iyi Yubile kandi, Samputu aranateganya gushyira ahagaraga album nshya itagomba kurenza uyu mwaka itaragera hanze.

Samputu agira ati: “Ndashaka gushyira ahagaragara alubumu nshya mu minsi ya vuba, nzbikora uyu mwaka utararangira kugirango abantu bose barebe ukuntu ku myaka mirongo itanu umuntu akora ibintu byiza.”

Kwinjira muri iki gitaramo azaba ari amafaranga ibihumbi bibiri y’amanyarwanda (2000) naho muri After Party izabera kuri Rain Bow Hotel, kwinjira ni 1,000frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages