00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yanze kujya muri Festival mu Bufaransa aza gutaramira mu rwamubyaye

Yanditswe na

Ally Muhawe

Kuya 10 May 2012 saa 04:08
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 8 Gicurasi 2012 nibwo umuhanzi Darius Rourou Jah Bone D yasesekaye mu Rwanda akubutse mu gihugu atuyemo cy’u Busuwisi.
Avuga ko azanywe na byinshi birimo igitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi azakorera mu Ishyo Arts Center.
Ras Jay Bone D ni umuhanzi Nyarwanda ukora injyana ya Reggae, amazina ye nyakuri akaba Rurangirwa Darius.
Nk’uko abibwirwa, ngo yavutse mu 1961 avukira mu cyahoze ari Komini Muhazi.
Yatangiye muzika mbere ya (…)

Yatangiye muzika mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, atangira guhanga abitewe n’umukobwa yakundaga akamubabaza maze bikamutera guhimba indirimbo ya mbere yise “Mpanura”.

Yaje kubasha kujya kuri “scene” mu mwaka w’1995, ubwo yaririmbiraga imbere y’abantu bagera ku 5000 muri Sitade ya Nyamirambo mu kitwaga “Festival de la Paix”.

Yaje gukomeza ubuhanzi bwe ndetse aza guhanga n’izindi ndirimbo zamenyekanye cyane zikanakundwa, nk’indirimbo yo muri 2004 yise “Si abantu”, aririmba agira ati : “Burya ba bagabo ntibari abantu, burya ba bagabo ntibari abantu”.

Mu mwaka w’1998 yaje kwerekeza mu gihugu cy’u Busuwisi, ari na cyo gihugu atuyemo kugeza ubu. Ageze mu Busuwisi yize kaminuza ndetse abona n’impamyabushobozi mu ishami ry’Ubucuruzi n’Itumanaho (Marketing and Communication).

Aganira na IGIHE, yavuze ko aje mu Rwanda mu gihe bamushakaga mu Bufaransa muri Festival yari kuzaririrmbamo, akabangira. Muri iyo Festival yari yaratumiwe na Sea Shepherd organization, sosiyete yakoreye indirimbo yitwa “Mami wa taa”.

Yavuze ko icyatumye ahitamo u Rwanda ari uko arukunda kandi yari akumbuye. Azanywe ngo cyane cyane no kureba umubyeyi e no kuhizihiriza umunsi w’iya 11 Gicurasi anamurikira Abanyarwanda album ye ya Gatatu “Love Compaign”.

Iki gitaramo kizabera kuri Ishyo Art Center kuri uyu wa Gatanu guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’) aho Ras Jah Bone D azafatanya n’abandi Barasta bo mu Rwanda.

Kwimjira bizaba ari ukugura CD ya album igura Rwf5000, kandi ngo Abarasta bafite Dreads bazinjira nta kiguzi.

Ubutumwa bwa Ras Jah Bone D

“Ndasaba Abanyarwanda kudasuzugura Abarasta ahubwo bakabatega amatwi kuko bavuga icyo Imana ishaka, kandi icyo Imana ishaka aricyo abantu bakeneye ”.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages