Ku nshuro ya mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2012 hagiye gushimirwa abahanzi bo mu Karere ka Rubavu bitwaye neza by’umwihariko abatuye cyangwa bari batuye muri aka Karere guhera mu mwaka wa 2011 kugeza ubu.
Mu kiganiro na IGIHE, Anaclet Nsabimana, umwe mu bagize “Akariho Youth Group” yateguye ibi bihembo, yatangaje ko batoranyije abahanzi banabashyira mu byiciro bakurikije ubushobozi bafite, ariko kandi banatoranya abatuye mu Karere ka Rubavu gusa cyangwa abari bahatuye kugeza mu mwaka w’2011.
Dore uko ibyiciro (categories) biteye muri Gisenyi Music Awards 2012:
Afrobeat: Abouba Style, Archange, Basha, Lil Chance, Raider key
Gospel: Cadeau UMUHOZA, Shamy, Joyful singers, Prince, NSABIMANA Sammy, The Trusters
RNB: Basul, JP Gariyamosh, Raj, Richard Mus, Tildon
Hip Hop: Double H, Fat Jay, Halleluia, Ice Grillziss Is’haq, Surich
Female: Bitness, Brickis, Miss Nene, Young Grace, Zay B
Upcoming: Over G, The Bombers, Rusean Sebapteiz, T.K.P, Yvan-T
Singer’s Group: Abamu ku kirwa, Black Singers, Nova Boys, T-family, The Same
Dance Group: Freedom Dance, Only one, SFA, YFC, Street Dancers
Producers: Maxi Pro, Flofius Pro, Shamy Pro, Tyboo Pro, Yang P Pro
Ku bufatanye n’ikigo cy’urubyiruko cya Rubavu, Akariho Youth Group bateganije ko umuhanzi uzatsindira igikombe muri buri cyiciro azakorerwa amashusho y’indirimbo ndetse agahabwa amafaranga, ariko atarangazwa umubare.



















TANGA IGITEKEREZO