00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PGGSS III: Senderi International Hit arasaba abahanzi gukurikiza amategeko y’irushanwa

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 9 Kamena 2013 saa 12:49
Yasuwe :

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kunshuro yaryo ya gatatu, ku itariki ya 8 Kamena 2013 nibwo ryakomereje i Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba, gusa bimwe mu byaranze icyo gitaramo ntibyashimishije bamwe mu bahanzi bari muri iryo rushanwa, nko kuba harabayeho guhinduranya imibare hagati y’abahanzi bari batomboye uko bari bukurikirane gususurutsa imbaga yari iteraniye aho. Senderi International Hit ni umwe mubagize byinshi byo kwibaza nimba umuhanzi atemera ubuhanga bwe kuburyo yajyaho (...)

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kunshuro yaryo ya gatatu, ku itariki ya 8 Kamena 2013 nibwo ryakomereje i Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba, gusa bimwe mu byaranze icyo gitaramo ntibyashimishije bamwe mu bahanzi bari muri iryo rushanwa, nko kuba harabayeho guhinduranya imibare hagati y’abahanzi bari batomboye uko bari bukurikirane gususurutsa imbaga yari iteraniye aho. Senderi International Hit ni umwe mubagize byinshi byo kwibaza nimba umuhanzi atemera ubuhanga bwe kuburyo yajyaho igihe cyose bibaye ngombwa ko abanza kuri stage.

Aganira na IGIHE, Senderi International Hit yagize ati: “Njye mbibona nk’ubugwari, kubera ko ari umuhanzi watomboye nimero akayitanga,ndetse nuyakiriye mbibona nko kutiyizera hagati yabo mu mitima. Uramutse wiyizeye, igihe cyose ubonye nimero ibanza wakayikoresheje kuko umufana waje kutureba n’ubundi aba ari butubone, kuki njye natomboye umubare 2 na 4 muri roadshows zabanje, kuki ntashatse nimero ya kure ngo nze kujyaho nyuma nanjye? Gusa iyo mibare batinya njye nyikunda bibi”.

Akomeza avuga ko niba uri umuhanzi ukunzwe, ni gute ushobora gutanga umubare wawe k’umuhanzi muri kumwe mu irushanwa kandi mwese mwaratowe mukunzwe? Ndabizi ko hari abatari bushimishwe n’iki kibazo mbajije ariko buri wese nk’umuhanzi uri mu irushanwa yakacyibajije.

Dore uko bari batomboye kubanza kujya kuri Stage.

1. Urban Boyz
2. Dream Boyz
3. Danny
4. Christopher
5. Bull Dogg
6. Knowless
7. Kamichi
8. Riderman
9. Mico
10. Fireman
11. Senderi Intenational Hit

Nyuma y’aho Mico wari afite nimero ya 9, yaje kugurana na Urban Boys bari bafite 1. Hongera kugaragara Fireman wari afite nimero 10, ahinduranya na Knowless wari afite nimero 6.

Byari ibicika kuri stage Senderi n'ababyinnyi be basusurukije abantu biratinda.
Umubyinnyi wa Senderi yamwegereye ashaka kumubyinisha.
Senderi yari ahanganye n'umubyinnyi we babyinisha ibibuno.
Aha Senderi yari ateretse umubyinnyi we ku bibero babyina. anavuga ko ari tumwe mu dukoryo atangiye kwerekana.
Abakunzi ba Senderi babyinnye ivumbi riratumuka.
Hano Senderi yari amanutse kuri stage agiye mu bafana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .